U Burundi Na Nigeria Mu Bufatanye Mu Bucuruzi

Guverinoma y’u Burundi n’iya Nigeria birateganya kwagura ubufatanye mu bucuruzi, uburezi, ikoranabuhanga n’ubukerarugendo. Ibihugu byombi bizasinya amasezerano y’ubufatanye bwagutse muri iri nzego muri Nyakanga, 2021.

Biherutse gutangazwa na Ambasaderi wa Nigeria mu Burundi Bwana Elijah Onyeagba.

Abahagarariye ibihugu byombi bazasinya amasezerano bise Nigeria-Burundi Joint Commission, hazaba ari hagati ya tariki 5 na tariki 07, Nyakanga, 2021, bakazayasinyira i Bujumbura.

Onyeagba yavuze ko mu biri ku murongo w’ibizasuzumwa hariho Komisiyo ihuriweho igamije ubufatanye mu burezi, Politiki na Tekiniki.

- Advertisement -

Itangazo rwasinywe n’abayobozi ku mpande zombi yigira riti: “Nyakubahwa Ambasaderi Elijah Onyeagba PhD yizeye ko iriya Komisiyo izahindura imikoranire mu bucuruzi ikaba myiza kurushaho kandi ku nyungu z’ibihugu byombi.”

Rivuga ko itsinda rizaturuka muri Nigeria rizaba riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Amb. Zubairu Dada n’aho u Burundi bukazaba buhagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Amb. Albert Shingiro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version