Uwari Uhagarariye Inyungu Z’U Bufaransa Mu Rwanda Yarangije Imirimo Ye

Jérémie Blin wari uhagarariye inyungu z’u Bufaransa mu Rwanda yarangije imirimo ye kuri uyu wa Mbere tariki 28, Kamena, 2021.

Yahuye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, amusezera ho.

Aba banyacyubahiro baganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu gutsura umubano  hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa n’uburyo wakomeza gutera imbere muri iki gihe ibihugu byombi byawusubukuye mu rwego rwa za Ambasade.

Jérémie Blin yari ahagarariye inyungu z’u Bufaransa nka ‘Chargé d’Affaires.’

- Advertisement -
Jeremie Blin yari amaze imyaka irenga ine ari we ushinzwe gukurikirana inyungu z’u Bufaransa mu Rwanda

Blin yatangiye ziriya nshingano mu mwaka wa 2015 ubwo uwari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda witwa Michel Flesch yavaga mu Rwanda kubera ibibazo ibihugu byombi byagiranye.

Kuva icyo gihe kugeza mu mwaka wa 2021 nta Ambaderi u Bufaransa bwagiraga mu Rwanda.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron aherutse kugena Antoine Anfré.

Antoine Anfre uzahagararira u Bufaransa mu Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version