Intore Entertainment Ltd yateguye igitaramo kizaririmbamo umuhanzi Koffi Olomide wo muri Repubulika ya Demokarasiya Congo, yijeje ko kizaba mu gihe hari n’abakomeje kucyamagana basaba ko uriya muhanzi ataririmbira ku butaka bw’u Rwanda.
Olomide wamamaye nka “Le Grand Mopao” ntabwo avugwaho rumwe, kubera ibyaha yakomeje kugenda ashinjwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gufatira abantu.
Mu minsi ishize uyu mugabo w’imyaka 65 yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris. Urubanza ruzasomwa tariki 13 z’uku kwezi.
Abamagana iki gitaramo bavuga ko umuntu uregwa guhohotera bishingiye ku gitsina adakwiye gutaramira mu Rwanda, mu gihe ku wa 25 Ugushyingo hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Byongeye, kubera ibikorwa ashinjwa hari ibihugu byagiye bimukumira ku buryo adashobora kubitaramiramo.
Bruce Intore uyobora Intore Entertainment Ltd yatangaje ko bakomeje gukurikirana amagambo arimo kuvugwa ku gitaramo cya Olomide.
Yasohoye itangazo avuga ko nk’ikigo cy’imyidagaduro batari mu mwanya wo kugira icyo bavuga ku bijyanye n’imyitwarire mbonera cyangwa ibyaha ashinjwa.
Ati “Twumva neza ko ibibazo nk’ibyo bikwiye gukurikiranwa n’inzego zihariye nk’inkiko n’izindi. Ku ruhande rwacu, dushyigikiye kandi duharanira uburinganire n’ubwubahane by’ubwihariko ku ruhande rw’abagore. Tunubaha ibitekerezo n’uburenganzira by’abatabona ibintu kimwe kuri uyu muhanzi.”
“Mu bijyanye n’imyidagaduro, tunubaha ibihumbi by’abafana bagaragaje ubushake bwo kwitabira iki gitaramo, kandi tuzakora ibishoboka kugira ngo habeho igitaramo gitekanye kandi kibanyuze ku wa 4 Ukuboza 2021, muri Kigali Arena.”
Iki kigo kivuga ko nk’ikigo cyigenga giharanira guhuriza abantu hamwe, kandi cyifuza gukomeza kubikora.
Mu barimo kwamagana iki gitaramo harimo Nsanga Sylvie, umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore. Yabwiye kimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu ko iki gitaramo nikiba bazasaba gukora imyigaragambyo.
Ati “Njyewe mfite icyizere ko igitaramo kitazaba kugeza hatangajwe ikindi cyemezo, nikinaba nzasaba Polisi ko twigaragambya twubahiriza amabwiriza ya COVID-19, niba bazemerera abagiye mu gitaramo ntabwo batwangira.”
Biracyasaba gutegereza niba hari izindi nzego zizagira umwanzuro zifata kuri iki kibazo, cyangwa se niba nta kabuza iki gitaramo kizaba.
Kwinjira muri Kigali Arena amatike agurishwa hagati ya 10,000 Frw na 50,000 Frw.