Ese Birakwiye Ko Afurika Isonerwa Umwenda Ifitiye U Bushinwa?

Tariki 29, Ugushyingo, 2021 i Dakar muri Senegal hatangiye Inama ihuza u Bushinwa n’Afurika, yitwa FOCAC. Ni inama iba buri myaka itatu, igamije kunoza umubano w’Afurika n’u Bushinwa. Kuri iyi nshuro ariko ni ngombwa ko ikibazo cy’umwenda uremerereye bimwe mu bihugu by’Afurika nka Uganda uganirwaho ‘hakarebwa icyakorwa’.

Mu by’ukuri umubano w’u Bushinwa n’ibihugu by’Afurika wateye imbere ndetse bituma ibi bihugu bigira amajyambere yihuse.

Ni amajyambere yihuse k’uburyo haba ku Bushinwa haba no ku bihugu by’Afurika muri rusange, imyaka 20 ishize yabaye ingirakamaro cyane.

N’ikimemyimenyi ni uko ibicuruzwa byinshi Afurika itumiza hanze biva mu Bushinwa kandi nabwo bukagura byinshi byera, bucukurwa cyangwa bihangirwa muri Afurika.

U Bushinwa bwafashije ibihugu byinshi by’Afurika kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda migari, ibiraro binini, ingomero z’amashanyarazi, gusana, kwagura no kubaka ibibuga by’indege n’ibindi.

Byageze n’aho u Bushinwa bwubakira Afurika ingoro Abayobozi bayo bahuriramo bakaganira ku bibazo bafite.

Yubatswe Addis Ababa muri Ethiopia.

Ibyo bibazo birimo iby’umutekano mucye, inzara, amapfa, imidugararo ya Politiki ( urugero nko muri Sudani) n’ibindi bibazo cyangwa ingamba babona ko zafatwa kugira ngo umugabane ukomeze gutera imbere.

U Bushinwa bwubakiye ibihugu bimwe Ingoro z’Abakuru babyo urugero ni nk’u Burundi na Guinée Conakry.

Ingoro y’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi

Ni byinshi u Bushinwa bwafashije Afurika kandi bwiteguye no gukomeza kuyifasha mu nzira yayo y’iterambere.

Iyi nzira twise ko ari iy’iterambere ariko irimo amahwa menshi.

Rimwe muri yo kandi ryayishegeshe ni umwenda uremereye.

Uyu mwenda turaza kuwugarukaho, ariko reka tubanze turebe ikibazo cyo kugurisha umusaruro remezo ukenewe mu nganda ku giciro gito kuko uwukugurira ari we u Bushinwa acyeneye mwinshi kandi wowe ufite mucye n’ubushobozi bucye bwo kuganira nawe ngo muciririkanye ku giciro ari bukugurireho.

Kuri iyi ngingo ariko, ni ngombwa kumenya ko iki kibazo cyo kugurisha uhomba kubera umuguzi Afurika itagifitanye n’u Bushinwa gusa, ahubwo ko ahenshi mu bafatanyabikorwa bayo barimo ibihugu bikize by’i Burayi n’Amerika ari uko bimeze!

Ku rundi ruhande kandi, ibyo Afurika itumiza mu Bushinwa nk’umufatanyabikorwa  wayo w’ingenzi, igomba kubwishyura mu madolari bigatuma amafaranga akoreshwa mu bihugu byayo ata agaciro.

Ibi biterwa n’uko ibihugu bicyenera amadovize( amadolari) kugira ngo bitumizeyo ibyo bicyeneye.

Abasesengura ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika n’u Bushinwa bavuga ko bigoye cyane ko ibintu byinshi byakorewe muri Afurika byagurishwa ku isoko ry’u Bushinwa kuko byashyiriweho amabwiriza y’ibyo bigomba kuba byujuje kugira ngo bigere kuri ririya soko kandi ayo mabwiriza arahanitse.

Ni amabwiriza arebana n’ubuziranenge ahanitse k’uburyo ari ibihugu mbarwa byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara biyuzuza.

Ibi bivuze ko ‘Afurika irangura ihenzwe ikagurisha ihomba.’

Iyo urebye uko ibintu bimeze, uhita wiyumvisha impamvu ingaruka za COVID-19 zashegeshe Afurika.

Umwenda Afurika ifitiye u Bushinwa ni munini cyane

Mu buryo bushyize  mu gaciro, ni ngombwa ko abahanga mu bukungu n’abanyapolitiki bateraniye mu Nama ihuza u Bushinwa n’Afurika((Focac 2021) basasa inzobe bakareba uko Afurika yafashwa kuva muri ako kangaratete.

Ese birakwiye ko Afurika isonerwa umwenda ifitiye abandi?

Hari umugani w’Abanyarwanda uvuga ko ‘akaryamyenda gashima kishyuye’. Hari n’indi imvugo  y’Abanyarwanda igira iti: ‘Ntacyo bitwaye irabanza, icyo nabikoreye igaheruka’.

Izi mvugo uzihuje n’uburyo abantu n’ibihugu bifata umwenda, ushobora gusanga ari yo mpamvu haherutse gutangazwa inkuru zivuga ko Uganda yabuze ubwishyu none u Bushinwa bukaba bwarafashe ikibuga mpuzamahanga cya Entebbe ho ingwate.

Icyorezo COVID-19 cyatumye n’ibihugu byari byarakoze imibare myiza y’uburyo bizishyura imyenda bifitiye abandi ipfa.

Ni ngombwa ko muri iki gihe higwa uko iriya myenda yakwishyurwa mu byiciro kandi mu bihe bitandukanye kugira uwagurije undi adahomba, ariko n’uwishyura ntasigare amara masa.

N’ubwo Taarifa yandika itya ariko, ntiyobewe ko hari abayobozi b’ibihugu bimwe by’Afurika bakoresheje nabi umutungo w’ibihugu byabo kandi byabonye binyuze mu nguzanyo byahawe n’amahanga harimo n’u Bushinwa.

Ibi biri mu bituma abayobozi b’Abashinwa batakwihanganira kubura amafaranga yabo kuko yatanzwe agamije kuzamura imibereho y’abatuye ibihugu by’Afurika ariko abayobozi runaka ‘bayashingamo umuheha.’

Hari igika kimwe kiri mu nyandiko Jeune Afrique iherutse gusohora ku butwererane hagati y’Afurika n’u Bushinwa cyavugaga kuri Raporo yasohowe n’ikigo Institut Afrobaromètre yerekanye ko abaturage b’ibihugu 34 muri 52 bigize Afurika batari bazi cyangwa n’ubu butazi ko ibihugu byabo byariye umwenda munini w’u Bushinwa.

Iriya raporo yakozwe hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe hagati y’umwaka wa 2019 na 2020.

Abanditsi ba Jeune Afrique bavuga ko mu nama iri kubera i Dakar ihuza Afurika n’u Bushinwa, hagombye kurebwa uko u Bushinwa bwakuriraho Afurika umwenda wose ibufitiye.

Aha ariko umuntu yakwibaza niba igikwiye ari ugukurirwaho umwenda wose, niba ari ugukurirwaho igice cyawo, niba ari ukongererwa igihe cyo kuzawishyura cyangwa niba igikwiye ari ukurya umwenda ukawishyura wose!

U Bushinwa bwo hari ukundi bubibona…

Taarifa yabonye  inyandiko ikubiyemo imbwirwaruhame Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping aherutse kugeza kuri bagenzi be bayobora ibihugu by’Afurika.

Perezida w’ u Bushinwa mu ijambo aherutse kugeza ku bayobozi b’Afurika

Perezida Xi avuga ko umubano n’ubutwererane ku mpande zombi umeze neza kandi uzakomeza kuba mwiza mu myaka myinshi iri imbere.

Yabijeje ko u Bushinwa buzakomeza gufasha Afurika mu bibazo irimo harimo no guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Umukuru w’Igihugu cy’u Bushinwa yavuze ko impamvu ituma umubano hagati yabwo n’Afurika ukomera ari uko amateka y’impande zombi yatumye zibana, zubaka ‘umubano uzira ubwikanyize no kuryamirana.’

U Bushinwa buvuga ko bazakorana n’Afurika mu bihe byose kandi mu ngeri zose.

Ngo ntibuzayitererana.

Perezida Xi avuga ko igihugu cye kizashyigikira umugambi w’iterambere ry’Afurika wiswe African Union’s Agenda 2063 n’uw’Umuryango w’Abibumbye ugamije iterambere wiswe  UN’s 2030 Agenda for Sustainable Development.

Urundi rwego u Bushinwa buvuga ko buzakomeza gufashamo Afurika ni urwego rw’ubuzima.

Imbwirwaruhame ya Perezida Xi yerekana ko u Bushinwa bufitiye Afurika umugambi munini mu nzego nyinshi harimo n’ubwubatsi bw’ibikorwaremezo bihambaye ndetse no kuyifasha mu bucuruzi ibihugu byayo biherutse gutangiza byise African Continental Free Trade Area (AfCFTA).

Bufite n’umushinga wo gufasha Afurika kurengera ibidukikije, uwo mushinga bwawise “Great Green Wall”.

Mu nyandiko nto, ushobora kwemeza ko ibyo gukuriraho Afurika umwenda ifitiye u Bushinwa bitari ku rutonde rw’ibyo abategetsi b’i Beijing biteguye kuganiraho vuba aha.

Kubera iyi mpamvu, uwavuga ko Afurika igomba kuzishyura u Bushinwa uko byazagenda kose n’igihe byazafata cyose ubanza ataba yibeshye cyane!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version