Akamaro Ko Guha Umurimo Umuntu Ufite Ubumuga

Mu gihe mu Rwanda no ku isi muri rusange hari kwitegurwa Umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga, ni ngombwa kwibaza niba bikwiye ko umuntu ufite ubumuga ahabwa akazi kandi afite ubwo bumuga. Mu by’ukuri umuntu ufite ubumuga agomba guhabwa akazi hakurikijwe ako ashoboye kandi iyo agahawe agakora neza.

Niwe uzi aho imbaraga ze  zihera n’aho zigarukira kandi umukoresha cyangwa undi wese ugiye kumuha akazi aba agomba kumubaza niba katazamugora kugira ngo hirindwe ko akazi kapfa kandi kakavuna kurushaho uwo muntu ugakora kandi afite ubumuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Emmanuel Ndayisaba kuri uyu wa Kabiri tariki 30, Ugushyingo, 2021 yabwiye abanyamakuru ko burya iyo umuntu ufite ubumuga ahawe akazi, agakora neza kuko nta bindi biba biri bumushadure ngo acye kubirangarira.

Ubanza iyo ari nayo mpamvu abana bafite ubumuga bakunze kuba abahanga mu ishuri!

Nta kintu kiba gishobora gutuma barangara.

Kuri bo akazi kaba ari ukwiga cyangwa gukora ako bahawe na ba shebuja.

Akandi kamaro ko guha akazi umuntu ufite ubumuga ni uko bituma nawe yigirira icyizere.

Muri we yumva ko afite agaciro kuko hari uruhare agira mu mibereho ye, mu mibereho y’abandi no mu iterambere ry’igihugu cye muri rusange.

Ntabwo aba akiri umutwaro munini ku Muryango Nyarwanda muri rusange, ahubwo aba igisubizo.

Umubare w’abafite ubumuga bafite ingeso yo gusabiriza uragabanuka, bigahesha igihugu ishema.

Hari ababibonye kare….

 Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Masaka hari umushinga watangijwe wiswe Umurimo Kuri Bose( UKB), uyu ukaba ari umushinga ugamije guteza imbere ubumenyi bw’abafite ubumuga, bakihangira kandi bagateza imbere umurimo bakora.

Abagenerwabikorwa b’uyu mushinga bahabwa ubumenyi mu bukorikori runaka kugira ngo bubafashe kunoza ibyo bakora bityo bazashobore no kuba abakozi beza bakorera abandi mu gihe bizaba bibaye ngombwa.

Ni igikorwa kitagarukira mu gutanga ubumenyi ku bagize kiriya cyiciro cy’Abanyarwanda gusa, ahubwo kinabubakamo ubutwari bwo kurushaho gukora byinshi kuko bumva ko hari byinshi bashoboye gukora kandi bakabikora neza.

Gahunda Umurimo Kuri Bose ifasha abayigenewe kugira ubumenyi mu by’imiyoborere iboneye, kubaka itsinda ry’abakozi bagera ku ntego( team work) no kwishakamo ibisubizo, icyo mu Cyongereza bita ‘resourcefulness.’

Amasomo bahabwa atangwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abarimu, ba rwiyemezamirimo, abanyapolitiki n’abandi.

Kugeza ubu iriya gahunda imaze guhugura abantu 700, muri bo abagera kuri 550 babonye ibigo bakorera.

Abandi basore n’inkumi bagera kuri 400 bafashijwe gutangira kwizigamira mu kitwa ‘Ikibina.’

Hafashwa uwifashije…

Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, kimaze kubona ko abatangije iriya gahunda hari ibintu bifatika bagezeho, cyasanze byaba bihuje n’ubwenge kubatera inkunga.

Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Peter Vrooman ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe ubumenyingiro Madamu Claudette Irere basuye ikigo kigisha bariya bantu ariko cyane cyane abafite ubumuga bwo kutabona kitwa Masaka Resource Center for the Blind.

Ambasaderi Peter Vrooman ugeza ijambo ku bakorera i Masaka mu kigo kigisha abafite ubumuga

Umushinga Umurimo Kuri Bose( UKB) uterwa inkunga na kiriya kigega cy’Abanyamerika.

Ambasaderi Peter Vrooman na Minisitiri Irere basuye kiriya kigo kugira ngo berebe ibyo abagihugurirwamo bagezeho ariko nanone bagire uruhare mu Cyumweru kibanziriza Umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga.

Ambasaderi Vrooman yavuze ko ari ingenzi ko abafite ubumuga bahabwa ubushobozi bakagira ibyo bikorera bakabikorera n’igihugu cyabo.

Ati: “ Ni byiza ko muri iki gihe turi kumva kandi tukibonera ibyo abafite ubumuga bagezeho kandi rwose ndababwira ko biteye akanyamuneza. Uru rubyiruko rucyeneye gukomeza guhabwa uburyo bwo gukora byinshi kurushaho kugira ngo rwigirire akamaro rukagirira n’aho rutuye.”

Umuyobozi w’Umushinga Umurimo Kuri Bose witwa Tania Tzelnic avuga ko we n’abo bakorana batazatezuka gufasha abafite ubumuga kugera ku ntego zabo binyuze mu bufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID.

Irere Claudette
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version