Uwayoboraga MTN Rwanda Yasimbujwe

Mapula(ubanza ibumoso) agiye gusimburwa na Ali Monzer

MTN Group ubu ifite umuuyobozi mushya witwa Ali Monzer akaba agomba gusimbura Mapula Bodibe.

Uyu mugabo yari asanzwe ayobora MTN ishami rya Sudani y’Epfo, imirimo yatangiye guhera muri Mata, 2024.

Monzer yatangiye imirimo muri MTN mu mwaka wa 2004, ashingwa serivsi zitandukanye kugeza ubwo yabaga umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri MTN Uganda.

Yavuye muri izo nshingano ahita ajya kuyobora MTN Sudani y’Epfo, aho yavuye aza kuyobora ishami ryayo mu Rwanda.

- Kwmamaza -

Ubuhanga bwe mu kuyobora abantu no kubaha uburyo bw’ikoranabuhanga ngo bakore byatumye ikigo akorera gitera imbere muri Sudani y’Epfo kandi gisanzwe gifatwa nka kimwe mu bigo bikora neza muri iki gihugu gito muri Politiki kurusha ibindi ku isi.

Icyizere cy’uko ubuhanga bwe buzarushaho kuzamura imikorere ya MTN mu Rwanda ni cyose.

Muri Mata, 2025 nibwo azatangira imirimo ye mu buryo bweruye.

Twabamenyesha ko Monzer yize ikoranabuhanga, akaba yarigeze kuba umukozi mu biro bikuru bya MTN Nigeria na MTN Ghana.

MTN Rwanda iherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2025 yiyemeje gukomeza gutanga serivisi nziza, kunguka mu buryo burambye no guhanga  udushya hagamijwe guteza imbere serivisi z’imari mu gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version