Uwayoboraga Urwego Rw’Iperereza Ku Bwa Kabila Yahamagajwe n’Ubushinjacyaha

Kalev Mutond wahoze ayobora Ikigo Gishinzwe Iperereza cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yahamagajwe n’ubushinjacyaha ngo yisobanure ku byaha bikomeye akekwaho birimo iyicarubozo.

Mutond w’imyaka 64 yayoboye Agence Nationale de Renseignements (ANR) mu gihe cy’imyaka umunani hagati ya 2011 na 2019. Yari umwe mu bizerwa ba Joseph Kabila wahoze ayobora icyo gihugu.

Mutond yategetswe kwitaba Ubushinjacyaha bukuru i Kinshasa kuri uyu wa Kabiri nyuma y’ibirego byatanzwe n’abarimo Joseph Kapepula ku wa 4 Gashyantare, wamushinje ibyaha birimo gufunga bidakurikije amategeko, iyicarubozo rikorerwa umubiri n’ibitekerezo, ibikorwa bitari ibya kimuntu n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Uwitwa Christopher Ngoyi we yatanze ikirego ku wa 14 Mutarama 2021 amushinja gushimuta, gufunga binyuranyije n’amategeko n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

- Advertisement -

Hari n’abandi benshi batanze ibirego mu bihe bitandukanye ku byaha bisa n’ibya bagenzi babo.

Mu nyandiko yasohowe n’abunganizi mu mategeko ba Mutond batangaje ko mu batanze ibirego bose nta wigeze agaragaza ikibazo cyihariye n’uruhare bwite rw’umukiliya wabo mu byo bamurega.

Nk’uko ikinyamakuru Actualite.cd cyabitangaje, abo banyamategeko bavuze ko abakora mu nzego za leta atari abatagatifu, ko hashobora kubaho ibikorwa bibujijwe n’itegeko mu gihe abakozi baba abapolisi, abashinzwe abinjira n’abasohoka cyangwa abashinzwe iperereza bakora inshingano zabo.

Bakomeje basaba abatanze ibirego kugaragaza “uburyo ibyo bavuga byaba byarakozwe ku itegeko cyangwa amabwiriza bwite ya Kalev Mutond.”

Bavuze ko abatanze ibirego bose baturuka mu cyiciro kimwe mu rwego rwa politiki , bigaragaza ko batagamije ubutabera ahubwo bigamije guhungabanya ubumwe bw’igihugu.

Babihuje n’inkubiri ikomeje yo kwibasira abantu bose bahoze ari aba hafi ya Joseph Kabila ubwo yari ku butegetsi mbere yo gusimburwa na Felix Tshisekedi.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version