Urukiko Rwanze Ko Minagri Ikurwa Mu Rubanza Rwa Nkubiri

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanze ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ikurwa mu rubanza ruregwamo umunyemari Alfred Nkubiri, uregwa ibyaha bifitanye isano no guhombya leta bishingiye ku mitangire y’ifumbire mvaruganda mu baturage muri gahunda ya Nkunganire.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri ryabanje gutinda gutangira kubera ko abacamanza bari bagiye guhabwa urukingo rw’icyorezo cya COVID-19.

Nkubiri aregwa ibyaha birimo Guhimba, Guhindura inyandiko cyangwa Gukoresha inyandiko mpimbano, Guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’ubuhemu.

Abunganira Nkubiri bagaragaje inzitizi ebyiri, zirimo ko Minisiteri ishinzwe ubuhinzi yakurwa muri uru rubanza irimo iregera indishyi no gusuzuma niba ikirego kitaratanzwe nyuma y’igihe giteganywa n’itegeko, bityo icyaha kikaba cyarashaje.

- Advertisement -

Abacamanza bafashe umwanya wo kwiherera, bafata icyemezo ku nzitizi imwe yo kureba niba Minagri yaguma mu rubanza cyangwa niba ifite ububasha bwo kuregera indishyi.

Bemeje ko imbogamizi ituma abaregwa basaba ko Minagri yava mu rubanza nta shingiro ifite. Hemejwe ko izindi nzitizi zizasobanurwa n’Ubushinjacyaha mu rubanza mu mizi ruzaba tariki 24 uku kwezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version