Uwiswe Ko Yagizwe Adiminisitarateri Wa Rutshuru Avuga Ko Ari Mwarimu i Gatsibo

Taarifa yemenye ko uwo kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda giherutse gutangaza ko yagizwe Adiminisitarateri wa Rutshuru ndetse kigashyiraho n’ifoto ye, ari Umunyarwanda w’umwarimu mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo.

Ikinyamakuru kitwa Rwanda Tribune giherutse gutangaza  ko ubuyobozi bwa M 23 bwashyizeho umuyobozi w’umusivili ugomba kuyobora Rutshuru.

Abayobozi ba M23 ngo bamaze gufata Rutshuru bashyiraho ubuyobozi bwa gisivili bahaye umugabo witwa Wilson Ngarambe.

Umugabo wo mu Karere ka Gatsibo muri Kabarore ahitwa Simbwa yagiye kubona abona abantu bamwoherereje inkuru ivuga ko ari we Muyobozi wa Rutshuru.

- Advertisement -

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yabwiye Taarifa ko ifoto bashyizeho ari iye koko ndetse ngo n’ikarita iri ku mufuka w’ishati ye nayo ngo yigeze kuyambara, ariko ngo ntiyanditseho iby’ubuyobozi bw’iriya Ntara.

Ikindi ngo ntiyigeze aba umusirikare ndetse n’aho muri Rutshuru ntarahagera.

Yabwiye Taarifa ko ari Umunyarwanda wavukuye muri Uganda ahitwa Hoima, ubu akaba ari umwarimu mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka  Simbwa, muri Kabarore ya Gatsibo.

Ati: “…Hanyuma rero njyewe ndi umwarimu. Izo badgets twarazikoresheje ziranga abarimu kandi n’abandi barimu dukorana barazifite.”

Yavuze ko kuri badget yambaye,  handitseho ngo ‘Right of Life: Nursery School’.

Abajijwe niba ifoto ari iye, Ngarambe yavuze ko ari iye ndetse n’amazina nayo ni aye, ariko ngo iby’uko yagizwe umuyobozi wa Rutshuru sibyo.

Ubwo twavuganaga yari ari hafi y’urusengero.

Wilson Ngarambe w’i Kabarore atuye mu Kagari ka Simbwa

Rwanda Tribune iti: ‘ Twibeshye ifoto’…

Ubwanditsi bwa Rwanda Tribune bwabwiye Taarifa ko inkuru yo ari yo ariko ngo ikibazo cyabaye ni uko ifoto bashyizeho atari iy’uriya Ngarambe Wilson w’i Rutshuru ahubwo ari iya Ngarambe Wilson w’i Gatsibo.

Umwanditsi  mukuru wa Rwanda Tribune ati: “ Mu by’ukuri inkuru yo niyo ariko ikibazo cyabaye ni uko uwayirekuye yashyizeho ifoto y’uriya mugabo yari akuye kuri murandasi kandi uvugwa atari we uri ku ifoto.”

Avuga ko ariya mazina ari ay’abantu batuye za Rutshuru na za Masisi ariko ngo ikibazo cyabaye kwibeshya ku ifoto.

Ngo bagira amazina asa n’ay’Abanyarwanda!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version