U Rwanda Rwababajwe N’Uko DRC Yirukanye Uruhagarariye

Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko u Rwanda rwababajwe n’icyemezo Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yafashe cyo kwirukana uwari uruhagarariye i Kinshasa.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo  byamenyekanye ko mu Nama idasanzwe yaraye iteraniye mu Biro bya Perezida Tshisekedi yafatiwe umwanzuro w’uko Amb Vincent Karega  wari uhagarariye u Rwanda muri DRC agomba kuba yavuye muri kiriya gihugu bitarenze amasaha 48.

Hagati aho kandi u Rwanda ruvuga ko ibiri kubera muri DRC ruri kubikurikiranira hafi kandi ngo ingabo zarwo ziri maso  ngo zivune umwanzi waza aturutse muri kiriya gihugu.

Itangazo ryo mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda rivuga kandi ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’uko muri DRC hakomeje imvugo y’urwango ku baturage ba nyamuke bavuga Ikinyarwanda batuye muri kiriya gihugu.

- Advertisement -
Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo itangaza

Ku rundi ruhande, u Rwanda rusaba amahanga kumvisha DRC ko ibibazo ifite ari ibyayo, ko itagomba gukomeza gushaka uwo ibyegekaho kandi igasigaho gukomeza gukorana na FDLR.

Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda bivuga ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’abandi bose mu rwego rwo gutuma aka Karere  DRC n’u Rwanda biherereyemo gatekana mu buryo burambye.

 

DRC Yirukanye Ambasaderi W’u Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version