Perezida Kagame yakiriye Prof. Dr Guillaume Marescaux uyobora Ikigo gikora ubushakashatsi kigatanga n’amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD Africa). Yari kumwe n’intumwa yaje ayoboye.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro bagiranye byibanze ku mahugurwa y’abaganga b’Abanyarwanda bazongererwamo ubuhanga bwo kubaga hakoreshejwe uburyo budakomeretsa cyane umubiri w’umuntu.
Mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro hari kubakwa ikigo cyihariye cyo guteza imbere ubushakashatsi no guhugura abaganga babaga kanseri zifata inyama zo mu nda.
Kiri kubakwa na IRCAD-Africa; kikazafungura imiryango hagati ya Gicurasi na Nyakanga, 2023.
Kizaba kigenewe guteza imbere ubuhanga bushya mu kubaga hakoreshejwe uburyo budakomeretsa cyane umubiri w’umuntu.
Abaganga bazagihugurirwamo, bazongererwa ubumenyi mu kubaga no gukora ubushakashatsi ku bikoresho bishya bikenerwa muri uyu mwuga.
Ni ibikoresho bikoreshwa cyane cyane mu buvuzi bwifashisha mudasobwa.
IRCAD ni Ikigo cy’Abafaransa kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga umuntu hibandwa ku ndwara za kanseri zifata inyama zo mu nda y’umuntu.
Bikorwa bitabaye ngombwa ko bafungura igice kinini cy’umubiri.
Ubu buhanga abaganga babwita ‘Minimally Invasive Surgery’.
Ibyuma bya ‘robots’ na ‘cameras’ nibyo bikoreshwa cyane muri aka kazi, bigatuma uwabazwe atababara cyane kandi gukira bikihuta.
IRCAD itanga n’amahugurwa y’uburyo iri koranabuhanga rikoreshwa.
Mu rwego rwo gufasha abaganga kongera ubumenyi, hari Kaminuza itangira amasomo kuri murandasi yitwa WeBSurg iha abahanga ubundi bumenyi kuri ubu buryo bushya bw’ubuvuzi.
Abantu barenga ibihumbi 360 ku Isi yose nibo bakurikirana ayo masomo kandi atangwa ku buntu.