Ambasaderi Lazarous Kapambwe akaba intumwa yihariye ya Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema yaraye agejeje kuri Kagame ubutumwa bwa mugenzi we.
Ni mu gikorwa cyaraye kibereye muri Village Urugwiro.
U Rwanda rufitanye umubano ukomeye na Zambia kandi, mu bihe bitandukanye wongeweno imbagara binyuze mu gusinya amasezerano y’imikoranire.
Mu mwaka wa 2022, Kagame yasuye Zambia abo bari bari kumwe basinyana amasezerano na bagenzi babo, akaba yari arindwi ari mu ngeri nyinshi.
Ni ay’ubucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, uburobyi n’iterambere ryabwo, ndetse n’ubufatanye hagati y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere cy’u Rwanda (RDB) n’Ikigo cy’Iterambere cya Zambia (ZDA).
Banasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’imisoro.
Nyuma y’aho Perezida Hichilema yasuye u Rwanda ku butumire bwa Perezida Kagame.
Rwari uruzinduko rw’iminsi ibiri, rwaganiriwemo uko Kigali na Lusaka bateza imbere ibikubiye mu masezerano yasinywe, hagamijwe inyungu z’abaturage.
Itsinda ry’u Rwanda n’irya Zambia baganiriye ku nzego z’ubufatanye zirimo ubucuruzi, ubuhinzi ndetse n’amahirwe yo gusangira ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.
Icyo gihe hanashyizeho Komisiyo ihuriweho ishinzwe ubufatanye bw’ibi bihugu.