Uyobora UN-Women Ashima Uko u Rwanda Rwita Ku Bahohotewe

Umunya Jordania[kazi] Sima Sami Bahous uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore yavuze ko uburyo bwa Isange One Stop Center u Rwanda rwashyizeho ari ingirakamaro mu gufasha abagore cyangwa abana bahohotewe.

Yabivuze nyuma yo gusura Ikigo cya Isange One Stop Center kiri ku Kacyiru.

Bahous ari mu Rwanda mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’abagore yiswe Women Deliver 2023 Conference.

Umunyamabanga mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Isabelle Kalihangabo yasobanuriye umuyobozi wa UN Women ko igitekerezo cyo gushinga One Stop Center cyazanywe na Madamu Jeannette Kagame.

- Advertisement -
Madamu Isabelle  Kalihangabo avuga ko Isange One Stop Centers zabaye igisubizo kuri benshi

Intego yari iyo gufasha abakobwa cyangwa abagore ndetse n’abana bahohoterwaga kubona ahantu hizewe kandi hari ibikenewe byose bashoboraga kubonera ubufasha(burimo n’ubuvuzi) bukomatanyije.

Kalihangabo avuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari Isange One Stop Centers 48 zikorera muri buri Karere ko mu Rwanda.

Ikindi avuga ni uko uretse kuba Isange zifasha abantu kwitabwaho mu buryo bw’ubuvuzi, Ubugenzacyaha bwihutira no gukurikirana amadosiye y’abakekwaho ibyaha by’ihohoterwa.

Sima Sami Bahous yavuze ko kuba ubuyobozi bw’u Rwanda bwaratekereje gushyiraho buriya buryo byerekana agaciro buha abaturage.

Ati: “ Ndashimira Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame kuba baratangije ubu buryo bwo gufasha abantu bahokorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibyo nabonye hano kuri Isange One Stop Center ni ingenzi kuko byerekana ko abakobwa, abagore ndetse n’abana bafashwa uko bishoboka kose ngo ibyago bahuye  nabyo bikemurwe kandi bahabwe n’ubutabera.”

Sima Sami Bahous uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Jeannette Bayisenge yavuze ko Isange One Stop Center ari umwe mu miti u Rwanda rwavugutiye ibibazo byarwo.

Prof Jeannette Bayisenge aganiriza itangazamakuru

Avuga ko Isange One Stop Centers zabaye ingirakamaro kubera ko imikorere yazo yajyaniranye no gukurikirana abakekwaho urwo rugomo.

Bayisenge avuga ko iyo abahamijwe ibyaha babihaniwe, bica intege ababitekerezaga.

Minisitiri Bayisenge kandi avuga ko kuba muri iki gihe imibare y’abakekwaho guhohotera abagore, abakobwa n;abana yiyongera bishingira k’ukuba uburyo bwo kubihanahanaho amakuru bwariyongereye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version