Kenya Ishobora Kongera Gushya

Abatavuga rumwe na Guverinoma ya William Ruto batangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu bari butangire imyigaragambyo ikomeye yamagana uko Leta ifashe abaturage bayo.

Ku rundi ruhande, Polisi ya Kenya yavuze ko ibyo bari bukore biri bufatwe nko guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Hagati aho abantu bafite impungenge z’uko Umurwa mukuru Nairobi n’indi mijyi minini iri buhinduke isibaniro ndetse hakameneka amaraso menshi.

Abatavuga rumwe na Leta ya Kenya bagize ishyaka ryitwa Azimio La Umoja riyibowe na Raila Odinga.

Polisi ya Kenya yaburiye abatavuga rumwe na Guverinoma ko nibatitonda bari buhure n’ikibazo cy’uko bari guhungabanya umudendezo n’ubusugire bw’igihugu.

Komiseri mukuru wa Polisi ya Kenya IGP  Japhet Koome yasabye abaza kwigaragambya kuza kubikora mu buryo butari bushyire mu kaga ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Yababwiye imyigaragambyo nk’’iriya itemewe n’Itegeko nshinga rya Kenya mu ngingo yaryo ya 37.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version