Venezuela: Abana Babiri Bakuwe Mu Nkuta Z’Inzu Zasenywe N’umutingito 

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read

Abahungu babiri bakuwe munsi y’inkuta by’inzu zasenyutse muri Venezuela, bakaba mu bantu 33 barokowe mu mpera z’icyumweru gishize.

Perezida w’agateganyo, Delcy Rodríguez, yatangaje ko abantu 33 bakuwe mu bisigazwa by’inzu zasenyutse, bakurwamo bakiri bazima mu mpera z’icyumweru.

Muri abo harimo abahungu babiri bombi bafite imyaka 11, bakuwe mu nzu yasenyutse mu bihe bitandukanye ariko mu masaha make akurikirana ku Cyumweru.

Nubwo bimeze bityo, kubera ko hakiri abantu ibihumbi byinshi baburiwe irengero, icyizere cyo kubona abarokotse bakiri bazima kiragenda kigabanuka uko amasaha ashira.

Imiryango itanga ubutabazi ivuga ko amasaha 48 kugeza kuri 72 ya mbere nyuma y’ibiza ari yo aba ingenzi cyane mu gushakisha abantu bakiri bazima.

Imiryango y’ababuriwe irengero yari igeze ku ijoro rya gatanu itegereje amakuru y’ababo.

Kugeza ku Cyumweru, abantu nibura 1,450 bari bamaze kwitaba Imana muri icyo cyorezo Rodríguez yavuze ko ari “icyago gikomeye kurusha ibindi by’ibiza kamere igihugu cya Venezuela cyigeze kibona.”

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, imitingito ifite ubukana bwa 7.2 na 7.5 yibasiye iki gihugu mu masegonda 39 gusa, isenya inyubako zigera hafi kuri 800, abantu benshi bayigwamo.

Imiryango yabuze abayo yakomeje gucukura mu bisigazwa by’inzu, bamwe bakoresheje amaboko gusa, bagerageza gushakisha ababo.

Bamwe babwiye BBC ko bumvaga amajwi y’abantu bari munsi y’ibyo bisigazwa bataka, ariko bakaba badashobora kwimura ibisate binini bya beto, bityo bakaba bategereje imashini ziremereye zabafasha.

Nubwo amasaha 72 afatwa nk’ingenzi yari yarangiye, abatabazi bavuze ko batari bacitse intege kuko hari amahirwe ko hakiri abantu bashobora kuboneka ari bazima, cyane cyane niba bafite amazi n’ibiribwa.

Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Venezuela, Gianluca Rampolla, yabwiye BBC ko impuguke zemeza ko hakiri amahirwe yo kubona abarokotse, ariko ko “igihe kiri gushira.”

Rodríguez yatangaje ubutumwa butanga icyizere ku mbuga nkoranyambaga, ashyiraho amashusho y’ubutabazi bwakozwe mu mpera z’icyumweru.

Abatabazi basohoye amashusho agaragaza umuhungu w’imyaka 11 witwa Moises akurwa mu bisigazwa by’inyubako yasenyutse, amaso ye atwikiriwe kugira ngo atabangamirwa n’izuba.

Ikigo cya UNGRD cyo muri Colombia gishinzwe guhangana n’ibiza cyatangaje ko Moises bamusanze ahantu hafite uburebure bwa metero eshatu, abatabazi bakaba baramaze amasaha atandatu bakora akazi gasaba ubuhanga buhanitse kugira ngo bamugereho.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko umwe mu batabazi yumvikanye kuri radiyo avugana n’abo bakorana avuga ko Moises yabonetse hafi ya Nyina na mushiki we, ariko bo bakaba bari bamaze gupfa.

Nyuma y’amasaha make, Rodríguez yashyize kuri X amashusho agaragaza undi muhungu w’imyaka 11 akurwa mu nyubako yasenyutse mu mujyi wa Caraballeda.

Yanditse ati: “Muri aya masaha, buri muntu ubonetse ari muzima atanga icyizere kuri Venezuela.”

Muri Caraballeda kandi, kamwe mu duce twibasiwe cyane, amakipe y’abatabazi baturutse mu Bufaransa no muri Amerika yakuye mu bisimu umuhungu na Se.

Icyakora, hari abaturage bagaragaje kutanyurwa n’uburyo Leta iri kwitwara, bavuga ko ubutabazi butinda kandi budateguwe neza.

Umwe mu bazimya umuriro bakorera muri Caraballeda yabwiye BBC ko hakiri inyubako nyinshi zitarashakishwamo abantu bakiri bazima.

Ati: “Nta bakozi bahagije dufite. Kandi birashoboka cyane ko hakiri abantu benshi bafatiwe munsi y’ibisimu.”

Mu gace ka Catia La Mar muri La Guaira, abaturage bakoreshaga amaboko yabo gusa bashakisha abantu mu nyubako ndende zasenyutse.

Umugabo witwa Wilber, wari unaniwe cyane, yarize ubwo yabwiraga BBC ko abantu umunani bo mu muryango we bapfuye, kandi batanu muri bo bakiri munsi y’inzu zasenyutse.

Yavuze ko aho kugira ngo Leta ibafashe ahubwo iri kubabangamira.

Yagize ati: “Guverinoma yafunze imihanda, bituma kugera ku butabazi birushaho kugorana.”

Ibikorwa by’ubutabazi bikomeje kugorwa n’imitingito mito ikomeza gukurikirana nyuma y’iy’ibanze, ibintu bikomeje guteza abaturage ubwoba.

Umushoferi wa bisi w’imyaka 64 witwa Jesús Andueza yabwiye BBC Mundo ati: “Mu by’ukuri bituma umuntu ahora afite ubwoba. Akajwi gato kose… kagutera igihunga.”

Abantu ibihumbi bamaze igihe bari mu modoka zabo cyangwa ahandi hatari mu nzu birinda gusubira mu ngo zabo ngo inzu zitabagwira.

Mu mihanda ikikije icyo kibuga, usanga huzuye umukungugu, ibisigazwa by’inyubako n’urusaku rw’imashini ziremereye ndetse n’abantu bakomeje gushakisha ababo munsi y’ibisimu.

Umwe mu baturage witwa Milagros González yavuze ko inyubako yabagamo ari imwe mu nke zitasenyutse burundu, ariko yahise ayivamo ajyana n’abakobwa be babiri bato ndetse n’abasaza babiri bo mu muryango we, bahungira ku kibuga cya golf.

Venezuela ni igihugu giherereye ahantu haba imitingito nyinshi.

Isa n’iteretse ku bintu wagereranya n’amasahani abiri bita tectonic plates bijya bigira bitya bikanyeganyega, bigatigisa isi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *