Video: U Rwanda n’u Buyapani Byafunguye Ikigo Cyigisha Ikoranabuhanga Rigezweho

U Rwanda ku bufatanye na Guverinoma y’u Buyapani bafunguye ikigo gitanga ubumenyi mu by’ikoranabuhanga rigezweho mu karere ka Musanze, cyitezweho kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko mu ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Iki kigo cyiswe Musanze Innovation Center cyubatswe mu mushinga wo kwegereza urubyiruko ibigo bitanga ubumenyi mu ikoranabuhanga, mu mijyi yunganira Kigali.

Umuyobozi mu Urwego Rw’igihugu Rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’ikoranabuhanga (RISA), Diane Gahima, yavuze ko icyiciro cya mbere cy’uwo mushinga cyibanze ku Mujyi wa Kigali, hashingwa ibigo bya Fab Lab, K-Lab, 250 Startups na CcHUB Design Lab ndetse biheruka kwiyongeraho Norrsken East Africa.

Ati “Noneho tuza kugira igitekerezo cyo kubigeza no mu mijyi yunganira Kigali kubera ko twumva neza ko dufite urubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo mu gihugu hose, ntabwo ari muri Kigali gusa. Icyiciro cya kabiri ni ukubikora ahandi hatari no muri Musanze gusa, ahubwo no mu yindi mijyi yunganira Kigali.”

- Advertisement -

Mu bufatanye n’Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA) hatangijwe ibigo bifasha urubyiruko kwihugura mu ikoranabuhanga no guhanga ibishya mu muyi wa Kigali, binagezwa mu turere twa Huye na Rwamagana, none hiyongereyeho Musanze.

RISA ivuga ko noneho mu bufatanye na Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ibigo nk’ibyo birimo kugezwa no mu turere tune twa Muhanga, Rusizi, Rubavu na Nyagatare.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro IMAI, yavuze ko bakomeje gufatanya n’u Rwanda mu guharanira iterambere rirambye, kugabanya ubukene no guhanga imirimo.

Muri izo gahunda bita cyane ku iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuhinzi, imibereho y’abaturage no kuzamura ubushobozi bw’abakozi.

Yakomeje ati “Nk’uko twese tubyemeranyaho, ubushobozi bw’abakozi ni umusingi ukomeye mu iterambere rirambye. Twemera kandi ko kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere rirambye rijyanye n’icyerekezo 2050, urwego rw’Ikoranabuhanga rufite umwanya ukomeye mu kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi.”

U Buyapani bufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga guhera mu 2010, kandi ngo bizakomeza gufatanya.

Mupenzi Desailly urimo guhugurirwa muri iki kigo cya Musanze, asanzwe ari n’umwalimu muri IPRC Musanze.

Avuga ko iki kigo gifite ibikoresho bigezweho bishobora gufasha mu gukora cyangwa kwigana ishusho runaka, cyaba gikoze mu mbaho cyangwa ubundi buryo.

Hifashishwa uburyo bwa 3D Printing cyangwa Laser Cut, hakoreshejwe porogaramu za mudasobwa zirimo SolidWorks na 3D CorelDRAW.

Nk’urugero, muri 3D Printing ushobora gukora igishushanyo cy’inzu, buri kintu cyose wifuza ko kijyaho kigashyirwaho ku buryo igaragaza uko izaba imeze yuzuye.

Mupenzi ati “Ibyo byose ntabwo tubikoresha amaboko yacu, uha amabwiriza imashini ugahita urekura, bikikora.”

Ni imirimo bifashisha imashini zirimo CNC machine usanga zihenze ku isoko, ariko zabonetse kubera inkunga ya JICA.

Ni ibikorwa mu mishinga yose iki kigo cyateye inkunga igera muri miliyoni 8$.

Ambasaderi Masahiro yahawe impano yakozwe n’aba banyeshuri
Urubyiruko rukomeje kubyaza umusaruro ubu bufatanye
Uyu muhango wanitabiriwe n’abagize inzego z’umutekano
Muri Musanze Innovation Hub harimo ibikorwa bitandukanye
CNC Machine yifashishwa mu gukata imbaho mu buryo bwihariye

Laser Cutter itunganya imitako igezweho

Ifoto y’urwibutso nyuma y’uyu muhango
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version