Ambasaderi W’u Budage Ati: ‘ Twagiranye Na Israel Amasezerano Yo Kurwanya Abapfobya Jenoside’

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi u Rwanda rwifatanyijemo n’Ambasade ya Israel,  Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Dr. Thomas Kurz yavuze ko igihugu cye giherutse gusinyana na Israel amasezerano yo gufatanya kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abayahudi ikozwe n’Abanazi b’Abadage.

Hari mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi ku nshuro ya 77 cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Dr Kurz yavuze ko muri rusange Abadage bacyiyumvamo ikimwaro cy’uko bahemukiye Abayahudi babaga mu Budage n’ahandi mu Burayi, bakabakorera Jenoside.

Ku rundi ruhande,  Amb Thomas Kurz avuga ko gukora amahano bitari muri kamere y’abaturage b’u Budage.

- Advertisement -
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam

Yagize ati: “ Mu Cyumweru gishize, Israel n’u Budage basohoye itangazo ibihugu byombi bihuriyeho rivuga ko abantu bose bazahakana Jenoside yakorewe Abayahudi bazamaganwa. Ni umwanzuro watowe ku bwiganze n’abagize Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.”

Uyu mugabo avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi bizahoraho ariko nanone ntihazabura abantu bayihakana.

Ashishikariza abantu kuzakomeza kurwanya abayihakana, abazize iriya Jenoside hakazahora bibukwa.

Umushyitsi mukuru woherejwe na Guverinoma y’u Rwanda ni Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana.

Isi yibutse Jenoside yakorewe Abayahudi ku nshuro ya 77.

Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo bari baje kwifatanya na Israel kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi

Imibare yemeranyijweho n’amahanga ivuga ko Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye abantu miliyoni esheshatu.

Yakozwe n’abayoboke by’Ishyaka ry’Abanazi ba Adolph Hitler ryari ku butegetsi mu Budage.

Abayahudi bagera kuri Miliyoni esheshatu baguye muri iriya Jenoside

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version