Video: Ubushyamirane mu Nteko ishinga amategeko ya DRC bwakomerekeyemo batatu

Kuri uyu wa Kabiri taliki 08, Ukuboza, 2020 mu Nteko ishinga amategeko ya DRC habereye ubushyamirane hagati y’Abadepite bo ku ruhande rwa Kabila n’abo ku rwa Tshisekedi. Bapfuye umushinga wo kuvana mu myanya abo ku ruhande rwa Kabila bari bamaze iminsi ari bo bayiganjemo.

Abadepite batatu nibo bakomerekeye muri iriya mudugararo. Polisi niyo yatabaye irayihosha.

Umwuka mubi hagati y’abagize Inteko ishinga amategeko  ya DRC watangiye kuzamuka mu mezi make ashize ubwo byatangiraga guhwihwiswa ko abo ku ruhande rwa Joseph Kabila bashobora kuzirukanwa mu Nteko.

Kuva Felix Tshisekedi yafata ubutegetsi ariko agasezerana na Joseph Kabila ko azagumana[Kabila] imyanya ikomeye, abakurikirana Politiki ya kiriya gihugu bibazaga niba uyu mubano uzaramba.

- Advertisement -

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo Perezida Tshisekedi yatangaje ko ashyize iherezo kuri uriya mubano na Kabila, avuga ko uriya mubano wabaye inzitizi ku iterambere ry’abaturage kuko ‘igihugu cyadindijwe n’umubano ufifitse.’

Icyemezo cyo kutifatanya n’abo ku ruhande rwa Kabila cyarakaje Abadepite bo ku ruhande rwe, bashinja abo kwa Tshisekedi kwica ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.

Abadepite bo ku ruhande rwa Kabila nibo biganje mu Nteko kuko bafite intebe 300 mu ntebe 500 z’abagize iriya Nteko.

Ubwumvikane buke bwatumye abo ku ruhande rwa Kabila batangira gutera intebe abo ku ruhande rwa Tshisekedi bari bicaye ku gice cyo hasi cy’Ingoro y’Abadepite ba DRC.

Nyuma y’aka kaduruvayo, abadepite batoye umushinga w’Itegeko weguza Madamu Jeanine Mabunda wayoboraga Umutwe w’Abadepite, akaba ari uwo mu ruhande rwa Kabila.

Uyu mushinga utorwa Mabunda ntiyari ahari.

Icyo gihe imirimo y’Inteko yacishwaga kuri Televiziyo y’igihugu mu buryo bw’ako kanya.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasohoye itangazo rivuga ko zumvise ijambo rya Perezida Tshisekedi kandi ko ziteguye gufasha DRC kugira ngo igere kuri Demukarasi n’umutekano usesuye.

Video y’uko byagenze mu Nteko ya DRC:

Ivomo: AFP

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version