Virus Ya Monkepox Yageze Mu Bihugu 16

Virusi iherutse gutangazwa ko yagaragaye henshi mu Burayi ubu imaze kugera mu bihugu 16 by’i Burayi. Kugeza ubu kandi inzego z’ubuzima mu Burayi zasabwe gutangira gutegura uburyo bwo gukingira abaturage.

Kuri uyu munsi igihugu cyagaragayemo ubwandu bwa mbere ni Denmark.

Ikindi ni uko mu minsi iri imbere hari busohoke itangazo ryumvikanisha uko ikibazo giteye kugeza ubu.

Abaganga bavuga ko kugeza ubu nta rukingo rwa Monkeypox ariko ngo hari urw’indi ndwara bihuje ibimenyetso yitwa Small pox.

- Advertisement -

Urukingo rw’iyi ndwara ivuzwe nyuma rufite ubushobozi bwo gukingira uwayitewe ku kigero cya 85%.

Mu Bwongereza ho hari gahunda yo gukingira abakozi bose bakorera ikigo cy’ubuzima bw’u Bwongereza kitwa  NHS.

Kugeza ubu kandi hari ubwoba ko ingendo z’indege ziva cyangwa zijya mu bihugu runaka byagaragayemo buriya bwandu, zahagarikwa.

Ibi byatuma ingaruka z’iki cyorezo zisubiza inyuma ubukungu bw’isi bwari butangiye kuzahuka nyuma y’ingaba zo gukumira COVID-19 zorohejwe.

Ibihugu byo mu Burayi byagaragayemo iriya ndwara ni byinshi.

Ibyo ni Spain, u Bugereki, Argentine, u Bufaransa, Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibindi.

N’ubwo bimeze gutya ariko, abahanga mu by’ubuzima birinze kuvuga ko iriya ndwara yandura vuba kandi ko ikomeye nka COVID-19.

Uko bimeze kose ariko, aabkora mu nzego z’ubuzima bavuga ko abafata ibyemezo bya Politiki bagombye gutangira gufata ingamba zo kuzahangana n’iriya ndwara ubwo izaba yageze mu baturage bashinzwe.

Mu Bwongereza hari urukingo bise Imvanex rwakorewe muri Denmark kandi imibare ishingiye ku bushakashatsi yerekana ko rufite ubushobozi bwo gukingira iriya ndwara ku kigero cya 85%.

Rwatangiye gukoreshwa mu Bwongereza mu mwaka wa 2018.

Urushinge rumwe rugura ama euro 20 ( £20 ).

U Bwongereza bwatumije inkingo nk’izi zigera ku 20,000.

The Financial Times yanditse ko ikigo cy’u Burayi gishinzwe ubuzima mu Burayi kitwa  European Centre for Disease Prevention and Control (ECDC)  kiri gutegura itangazo ritegeka ibihugu byose bigize uriya muryango gutumiza ziriya nkingo.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zo zatangaje ko zigiye gutumiza inkingo nka ziriya zingana na miliyoni 13 zizagurwa Miliyoni $299.

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu mpera z’Icyumweru gishize ryamenyeshejwe ko hari abantu 92 bamaze kwandura iriya ndwara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version