Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Visi Perezida wa Kenya ‘Yikomye’ Perezida Kenyatta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Visi Perezida wa Kenya ‘Yikomye’ Perezida Kenyatta

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 March 2021 4:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe abatuye Kenya bitegura gutora Umukuru w’Igihugu, ubu umwuka wa politiki watangiye gushyuha.

Visi Perezida wa Kenya witwa William Ruto ubwo yiyamamazaga yabwiye abamushyigikiye ko arakazwa n’uko Perezida Kenyatta amuteranya n’abaturage, aho kugira ngo amutere ingabo mu bitugu.

Mu matora yo muri 2007  William Ruto yashyigikiye Raila Odinga bakora ihuriro hagamijwe kuzashyiraho Guverinoma ihuriweho n’amashyaka menshi.

The Nation yanditse Ruto yavuze ko kumushyigikira byatumye Odinga aba Minisitiri w’Intebe, yongera ho ariya matora yakurikiwe n’imidugararo yatumye atumizwa mu Rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha, ICC ashinjwa uruhare muri byo.

Ati:“ Ikibabaje ni uko ubwo nari ndi yo atigeze[Odinga] ansura cyangwa ngo agire icyo avuga cyo kumvuganira.”

Yongeyeho ko ubwo yagarukaga avuye i La Hague yahisemo guhuza imbaraga na Uhuru Kenyatta bakora ihuriro ryatumye batsinda amatora, bayobora Kenya.

Bwana William Ruto yavuze ko no muri 2017 yashyigikiye Uhuru ndetse ko n’igihe ibyavuye mu matora byangwaga, bongeye baratsinda ubwo yasubirwagamo.

Kuri we asanga kuba Kenyatta atamushyigikira muri ibi bihe ari ukumuhemukira.

Avuga ko ababazwa n’uko aho kumufasha kugira ngo bakomeze mu murongo bahoranye, ahubwo amwangisha abaturage.

Ku ruhande rwe, avuga ko yongeye gutorwa yazafasha abacuruzi baciriritse  kongera ubucuruzi bwabo binyuze mu kubaha igishoro gifatika kizava mu kigega yise National Government Constituency Development Fund.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya azaba muri 2022.

TAGGED:featuredKenyatttaMu MahangaPerezidaRutoWilliam
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubuhamya Bw’Abahohotewe N’Ingabo za Uganda Mu Bihe By’Amatora
Next Article Polisi Yafatanye Abantu Ibilo 630 By’Amabuye Y’Agaciro Ya Magendu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?