Interineti Mu Rwanda Iracyafite Ibyo Ikwiye Kunozwaho

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo Eraste Rurangwa avuga ko aho interineti igeze mu Rwanda ari aho kwishimira, gusa akavuga ko mu kubinoza, ari ngombwa gukorana kw’inzego zose.

Yabivugiye mu nama yahurije i Kigali abakora mu nzego zifite aho zihuriye no gukoresha interineti yitwa Rwanda Internet Governance Forum 2026.

Rurangwa wari uhagarariye Guverinoma avuga ko interineti ishingiye ku ihame ry’uko ibyemezo bifatwa n’impande zose kugira ngo igire akamaro yitezweho na buri wese.

Ati: “U Rwanda rwemera iri hame, kandi inama ya Rwanda IGF ni uburyo igihugu cyacu gishyira mu bikorwa politiki y’ikoranabuhanga ifatanyije n’abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, inzobere mu ikoranabuhanga, abahagarariye sosiyete sivile, amashuri makuru na za kaminuza, abafatanyabikorwa mu iterambere n’urubyiruko.”

Avuga ko ashingiye kuri gahunda yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu, National Strategies for Transformation, NST 2, asanga interineti ari kimwe mu bigize uburyo bwo kwihutisha ibyo Guverinoma yasanze byihutirwa.

Kugeza ubu hari ibyo interineti yagejeje ku Rwanda mu koroshya imibereho y’abaturage.

Ibyo birimo ikoreshwa ry’indangamuntu y’ikoranabuhanga, serivisi za Leta zitangirwa ku ikoranabuhanga zegerejwe abaturage binyuze ku Irembo, ikwirakwira rya serivisi z’imari zikoresha telefoni ryatumye serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga zigera ku baturage babarirwa muri za miliyoni n’ibindi.

Eraste Rurangwa avuga ko kugira ngo n’ibindi bizagerweho, ari ngombwa ko haboneka ibikorwaremezo bigezweho, bikomeye kandi byegerejwe abaturage ngo bibe ari bo bikorera.

Grace Ingabire uyobora Ikigo gishinzwe guteza imbere indangarubuga kuri interineti ya ‘RW’ kitwa RICTA avuga ko ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bifasha kwinjiza miliyoni z’Abanyarwanda badafite serivisi z’imari mu bukungu bityo bikihutisha ishyirwa mu bikorwa rya serivisi za Leta zegerejwe abaturage.

Grace Ingabire uyobora RICTA

Icyakora, asanga kubaka ubushobozi mu mikorere n’imikorere ya interineti ari igikorwa kimara igihe kandi gikenera gushorwamo imari ifatika.

Nawe ashima ko kugeza ubu hari intambwe yatewe mu kubaka ubunyamwuga burambye muri uru rwego.

Mu gihe gishize, mu Rwanda habereye inama y’Urubyiruko ku Micungire ya Interineti yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, yahuje hafi urubyiruko 100 rwaturutse muri za Kaminuza zinyuranye.

Bayiganiririyemo ku cyerekezo bifuza mu micungire ya interineti.

Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo iherutse gutangaza ko igisekuru cya kabiri n’icya gatatu cya murandasi bigiye gucibwa mu Rwanda.

Uwari uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, witwa Nana Chinbuah mu nama Rwanda Internet Governance Forum 2026 yashimye uko u Rwanda rushyira mu bikorwa politiki z’ikoranabuhanga.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama yahuje abahanga mu bw’ikoranabuhanga.

Yemeza ko nubwo hari byinshi byakozwe mu ierambere ry’ubukungu igihugu gikeneye, ibisigaye ari byinshi.

Incamake ya Politiki y’Ikoranabuhanga mu Rwanda

Politiki y’ikoranabuhanga mu Rwanda igamije gukoresha ikoranabuhanga nk’inkingi y’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, no guhindura u Rwanda igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi (knowledge-based economy).

Muri rusange, iyo politiki yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu myaka ya 2000 binyuze muri gahunda za NICI (National Information and Communication Infrastructure), ikomeza kuvugururwa hakurikijwe ibihe n’ibyifuzo bya Leta.

Intego z’ingenzi za politiki ni izi:

Ikoranabuhanga ryazanye byinshi. Ifoto: iStock

-Guteza imbere interineti yihuta kandi igera ku Banyarwanda benshi.

-Guteza imbere serivisi za Leta zitangirwa ku ikoranabuhanga (e-Government).

-Kongera ubumenyi bw’abaturage mu gukoresha ikoranabuhanga (Digital Literacy).

-Guteza imbere ibyo guhanga udushya (innovation) mu bigo by’ikoranabuhanga no mu bashoramari.

-Kurinda umutekano w’amakuru n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.

-Guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi, ubuzima, ubuhinzi, ubucuruzi n’izindi nzego.

U Rwanda rugamije kuba kimwe mu bihugu bya Afurika biyoboye mu gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, guteza imbere ubukungu, no guhanga imirimo ishingiye ku bumenyi n’udushya, mu rwego rwo gushyigikira no kuzagera ku ntego za Vision 2050.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *