Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko cyarangije kugaba ibitero bikomeye ku birindiro bya Iran, mu rwego rwo kwihimura ku gitero cya misile ballistique Iran yagerageje kugaba ku ngabo za Amerika kuwa Kabiri w’iki cyumweru.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika (CENTCOM) bwatangaje ko bwibasiye ahantu henshi umutwe w’ingabo za Iran zigaranira impinduramatwara za Iran zikorera.
Ibi bibaye nyuma y’uko Iran irashe misile ku birindiro bya Amerika biri muri Jordania ndetse no ku bwato bunyura mu Muyoboro wa Hormuz.
Ibiro ntaramakuru bya Leta ya Iran byatangaje ko ibyo bitero byahitanye abantu batatu ku kirwa cya Qeshm, barimo umwana w’imyaka ibiri, ndetse ko n’ahandi mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’igihugu hagabwe ibitero.
Iyi ntambara ikomeje gukaza umurego nyuma y’icyumweru cyaranzwe no kwaguka kwayo, aho ku nshuro ya mbere Amerika na Arabie Saoudite batangaje ko bagabye ibitero bahuriyeho ku mitwe ishyigikiwe na Iran ikorera muri Iraq.
Mu kwezi kwa Gashyantare(2) ubwo Amerika na Israel batangizaga ibitero bya gisirikare kuri Iran, Perezida Donald Trump yari yavuze ko intambara izamara ibyumweru bike.
Nyamara ubu imaze amezi atanu kandi nta kimenyetso kigaragaza ko iri hafi kurangira.
Kuwa Gatatu, ikinyamakuru Axios cyatangaje ko, nk’uko umuyobozi wa Amerika utatangajwe izina yabivuze, Perezida Trump yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo wa Arabie Saoudite, Igikomangoma Khalid bin Salman, wamugejejeho ubutumwa bw’uko igihugu cye cyifuza ko amakimbirane yagabanyuka.
Ibiro bya Perezida wa Amerika ntibyari byatangaza icyo bibivugaho.
Mu minsi ishize impande zombi zari zarahagaritse ibitero, mu gihe hari amakuru yavugaga ko ibiganiro bya dipolomasi byari byongeye gutangira.
Trump yari yaravuze ko ibyo biganiro byari “byiza cyane”, ariko Iran yo yahakanye ko hari ibiganiro biri kuba.
Nyuma y’uko Iran igerageje kurasa misile ku birindiro bya Amerika biri muri Jordania ku wa Kabiri, Trump yasezeranyije kwihimura.
Ati: “Tugiye kubagabaho ibitero bikomeye cyane kuko ubu ni igihe cyacu cyo kubikora. Barabizi ko biri kuza, ndetse banadusabye kutabikora.”
Ibitero bishya bya Amerika byatangiye saa mbiri z’ijoro ku isaha y’Uburasirazuba bwa Amerika (20:00 ET), bingana na saa saba z’ijoro ku isaha yo mu Bwongereza (01:00 BST), bimara hafi isaha imwe.
CENTCOM yavuze ko ari igisubizo gikomeye ku gitero Iran yagerageje kugaba ku ngabo za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo Hagati, kandi ko misile zose Iran yarashe zashoboye kuraswa zitaragera ku ntego.
Amerika yavuze ko yibasiye ibigo bikuru by’ubuyobozi bwa gisirikare, ibirindiro by’aho misile n’indege zitagira abapilote (drones) bibikwa, ibikorwaremezo byo kugenzura no kurinda inkombe ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu bikorwa byo mu nyanja.
Ibiro ntaramakuru bya Leta ya Iran, IRIB, byatangaje ko ibirwa bya Qeshm na Abadan, bifite uruhare rukomeye mu nganda za peteroli, biri mu hantu hagabwe ibitero.
Ikigo Fars News cyatangaje ko hari ingo z’abaturage zo mu gace ka Chah Tangu ku kirwa cya Qeshm zarashwe n’Amerika, abantu batatu bo mu muryango umwe bahasiga ubuzima.
Hagati aho, igisirikare cya Jordania cyatangaje ko uburyo bwacyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere bwashoboye kurasa misile eshanu za Iran zari zigamije kugwa ku butaka bw’icyo gihugu.
Kuwa Kabiri, umutwe wa IRGC watangaje ko warashe ku birindiro by’ingabo za Amerika no ku kigo cy’ubuyobozi bwa gisirikare muri Jordania, uvuga ko ari igisubizo ku bikorwa by’ubushotoranyi by’ingabo za Amerika, wawise “igisirikare cyica abana.”
Uyu mutwe kandi watangaje ko ingabo zawo zirwanira mu mazi zagabye ibitero ku bwato butatu butwara peteroli mu muyoboro wa Hormuz, zivuga ko bwari bwarenze ku mabwiriza bwari bwahawe yo kudaca mu nzira ‘itemewe kandi idatekanye.’
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Trump yari yahagaritse gahunda y’ibitero bikomeye by’indege byari bimaze iminsi 13 bikurikirana.
Amerika na Iran bimaze amezi menshi biri mu ntambara ikomeje gukaza umurego, ikaba yaragutse ikagera no mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Jordania na Iraq.
Arabie Saoudite na Iran na byo bimaze imyaka myinshi bihanganye mu guhatanira kugira ijambo rikomeye muri ako karere, aho Arabie Saoudite ifatwa nk’igihangange mu bihugu by’aba-Sunni, mu gihe Iran ari yo gihugu gikomeye kurusha ibindi by’abayisilamu b’aba-Shia.

