Akamaro Ko Gufasha Abakozi Kugorora Ingingo Bari Ku Kazi

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

BK yatangije gahunda yo gufasha abakozi kugira ubuzima bwiza binyuze mu mikino cyangwa ubundi buryo bwo kwirangaza bukorerwa ku kazi.

Iby’iyi gahunda byatangarijwe mu iserukiramuco iyo Banki yatangije bwise BK Wellness Festival 2026.

Minisanté ivuga ko burya bikwiye ko abantu bakora akazi bicaye baba bagomba guhaguruka bakagendagenda cyangwa bagakora akandi kantu gatuma bagorora ingingo byibura mu minota 30.

Ibi ni byiza kuko nk’uko abahanga mu by’indwara zitandura babivuga kumara igihe kirekire wicaye bizamura ibyago byo kurwara umutima n’imiyoboro y’amaraso, umubyibuho ukabije, diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (Type 2 Diabetes), umuvuduko ukabije w’amaraso, uburibwe bw’umugongo, ijosi n’ibitugu, cyane cyane ku bantu bakoresha mudasobwa igihe kirekire bicaye.

Abo bakozi basabwa gukora imyitozo ngororamubiri nibura iminota 150 mu cyumweru, cyangwa iminota 75 y’imyitozo ikomeye.

Bamwe mu bakozi nkabo harimo n’abakorera za Banki.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwasanze bikwiye ko abo bakozi babona ahantu bakorera imyitozo ngororamubiri ngo umubiri wabo ukomeze kuba muzima.

Ahitwa Car Free Zone imbere y’icyicaro gikuru cya BK hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo amasitandi(stands) aho abo bakozi n’abandi baherwa serivisi zirimo kugurisha ibiribwa n’ibinyobwa bitangiza ubuzima, gupima indwara zitandukanye no gutanga inama zijyanye no kubungabunga ubuzima mu kazi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa muri BK, Rose Ingabire, yavuze ko iyi gahunda ari iyo guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abakozi.

Ati: “Umutungo ukomeye dufite ni abakozi. Twibajije ikindi twakora ngo turusheho kubitaho, twegera abafatanyabikorwa bacu barabyemera. Twifuje ko baza bakigisha, bakerekana serivisi zitandukanye, kugira ngo abakozi basohoke mu biro babashe kubyungukiramo. Ni yo mpamvu twahisemo gutegura iki gikorwa.”

Yves Ishimwe waganiriye na bagenzi bacu ba Kigali Today akaba amaze imyaka 10 akorera BK, yavuze ko kumara amasaha menshi bicaye rimwe na rimwe bibagiraho ingaruka.

Ati: “Hari igihe uhaguruka ukumva umubiri warananiranye kubera kumara igihe kinini wicaye ufasha abakiliya. Iyi gahunda iziye igihe kuko iduha amahirwe yo kurya imbuto, gukora siporo no gufata akaruhuko gato hagati y’akazi. Twifuza ko yakajya iba buri gihembwe.”

Naho Furaha Mukeshimana, umaze imyaka 14 muri BK, yavuze ko iki gikorwa gifasha abakozi kumenya uburyo bwo kwirinda ibibazo biterwa no kwicara igihe kirekire.

Ati: “Hari igihe umuntu yumva umugongo cyangwa ingingo zibabara kubera kumara igihe yicaye. Iyi gahunda iradufasha kumenya ingamba twafata kugira ngo tugire ubuzima bwiza kandi turusheho gutanga umusaruro mu kazi.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Abakozi n’Umuco muri BK, Flora Nsinga, yavuze ko iri serukiramuco ari amahirwe yo gukomeza kwigisha no gushishikariza abantu kubaho ubuzima buzira umuze.

Yagize ati: “Ndashishikariza buri wese kwitabira ibi bikorwa no kubyungukiramo uko bishoboka kose.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira indwara mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Albert Tuyishime, yavuze ko abantu bakwiye kugira umuco wo kwisuzumisha kenshi kugira ngo indwara zimenyekane hakiri kare.

Ati: “Nubwo uyu munsi turi kuganira n’abakozi, twifuza ko ubutumwa bahabwa babugeza no mu miryango yabo. Ni yo mpamvu Minisiteri y’Ubuzima yifatanyije na BK muri iki gikorwa, kuko umuntu ufite ubuzima bwiza atanga umusaruro uruta uw’umuntu urwaye.”

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda mu 2022 ku mpamvu zitera indwara butangaza ko 17% by’Abanyarwanda bakuru bafite umuvuduko ukabije w’amaraso.

Umuntu umwe muri batanu afite ibilo birenze ibisanzwe, mu gihe 61% by’Abanyarwanda bakuru badakora imyitozo ngororamubiri ihagije.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *