RDB yatangaje ko yasinyanye amasezerano n’ikipe ya Basketball ya Amerika yitwa Los Angeles Clippers n’indi ikina football y’Abanyamerika yitwa Los Angeles Rams ngo ajye yambara Visit Rwanda.
Visit Rwanda ni uburyo bw’u Rwanda bwo kureshya amahanga ngo arusure, narwo ruyishyure.
Ni ubwo bwa mbere Ikipe yo muri Afurika isinye amasezerano nk’ayo n’ikipe iyo ari yo yose yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, akazaza kuzamura ubukerarugendo bw’igihugu.
Los Angeles Clippers ikina Basketball mu mpuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Amerika ikaba imwe mu makipe akomeye muri iki gihugu.
Ibi bije byiyongera ku yandi makipe asanzwe akorana na Visit Rwanda ari yo Arsenal, Paris Saint-Germain (PSG), Atlético de Madrid na FC Bayern Munich.