Vivo Energy Rwanda Yongereye Imbaraga Mu Buryo Abakiliya Babona Serivisi

Ikigo Vivo Energy Rwanda gicuruza ibikomoka kuri peteroli cyatangije ubukangurambaga cyise ‘Birahwanye’, bugamije gushimangira ko abakiliya bacyo bahabwa ibicuruzwa bifite ubuziranenge, bagahabwa ingano ihwanye n’amafaranga bishyuye na serivisi zifatika.

Ni ubukangurambaga buzamara ibyumweru bitandatu, bwatangirijwe kuri sitasiyo ya Engen ya Kimironko mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Saibou Coulibaly, abakiliya n’abayobozi mu nzego za Leta.

Coulibaly yavuze ko guhera ku buziranenge bw’ibikomoka kuri Peteroli, iki kigo cyiyemeje ko ibishyirwa mu bubiko bigomba kuba bimeze nk’ibihabwa abakiliya kuri sitasiyo, kandi hakifashishwa ibikoresho bigezweho mu kwereka umukiliya ibipimo, ku buryo aba afite icyizere ku bicuruzwa yahawe.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Dushaka guha buri mukiliya ubwiza bw’igicuruzwa n’ingano bikwiye, kandi akabihabwa muri serivisi nziza kuko ni ingenzi cyane kuri twe nka Vivo Energy.”

“Abakiliya basura sitasiyo zacu bazahabwa umwanya wo kutubwira ibitekerezo bafite ku bintu bigenda neza, ndetse n’ibindi bumva twahindura muri serivisi duha abakiliya bacu. Ni yo ntego ya mbere y’ubu bukangurambaga.”

Cyubahiro Kambali Ghislain ushinzwe imenyekanishabikorwa n’itumanaho muri Vivo Energy Rwanda and Engen Licencee, yavuze ko kuri sitasiyo zose bahashyize ibikoresho byereka abakiliya ibipimo by’ubuziranenge bw’igicuruzwa baguze, kugira ngo babone ko kitavangiye n’amazi cyangwa ikindi kintu.

Yavuze ko n’ingano izaba yizewe, bitandukanye n’ibyo abantu bamwe bakunze kuvuga ko hari sitasiyo bagurishwaho lisansi cyangwa mazutu bituzuye.

Yakomeje ati “Abakozi bacu twarabahuguye mu buryo bwo gutanga serivisi nziza ku bakliya bacu, mu buryo umukiliya akwiye kwitabwaho.”

Muri ubwo buryo harimo nk’iyo umukiliya ahageze, umukozi agomba kumwereka aho aparika hatari abandi bantu, mu gihe barimo kumushyiriramo nka lisansi bakamusukurira ikirahuri cy’imbere ndetse bakamurebera niba imyuka mu mapine ihagije.

Yavuze ko mu cyiciro cya kabiri cy’ubu bukangurambaga kizatangira mu byumweru bitatu biri imbere, bazibanda ku gutanga ibihembo bitandukanye.

Yakomje ati “Ibihembo dufite ni ibihembo tuzi ko abatwara ibinyabiziga bakwishimira, harimo za Bluetooth speaker, harimo power banks, harimo ibifuniko by’amapine n’ibindi byinshi. Kugira ngo ibyo bihembo rero babibone ni ukuza kuri sitasiyo zacu, nyuma tugakora tombola, yatsinda icyo gihembo akagihabwa.”

Abantu bazajya bahabwa udupapuro bavuye kuri sitasiyo, ndetse tombola izajya ibera no ku mbuga nkoranyambaga.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuzirangenge, RSB, Ushinzwe Ishami ry’Ibipimo, Zimulinda Philbert, yashimye ubu bukangurambaga bwa Vivo Energy, avuga ko bujyanye n’inshingano kiriya kigo gifite.

Ati “Ubu bukangurambaga rero Engen yakoze bwo kwereka abakiliya bayo ko ibipimo itanga byuzuye, ni bwiza cyane, ni ubufatanyabikorwa bwiza cyane kuri twe kuko biriya bikoresho bakoresha tuba twarabanje tureba ko bipima neza kandi tukabigisha n’uko bagomba kubikoresha.”

“Ni ukugira ngo umenye ngo iyo wapimye uburemere, iyo wapimye ubushyuye, ni iki bivuze ku mwimerere w’igicuruzwa bagiye guha umukiliya, n’ibyo bazasobanurira umukiliya.”

Yavuze ko ubusanzwe bagenzura za sitasiyo inshuro ebyiri mu gihugu, ndetse na buri mashini ibara ingano ya litiro n’amafaranga zigura, na zo zigomba kugenzurwa.

N’igihe imashini yagize ikibazo igasanwa, mbere yo kongera gukoreshwa ibanza kugenzurwa na RSB, kandi igafunga ahantu habigenewe ku buryo ibipimo byayo bidashobora guhindurwa.

Yakomeje ati “Ubu ni uburyo bwiza rero bwo kwereka abakiliya ko ari abafatanyabikorwa beza, no kuba bagize icyo kintu cyiza cyo kuvuga ngo nyamara ni ngombwa kwisuzuma buri munsi dukoreshejeje ibikoresho byacu.”

Zimulinda yavuze ko sitasiyo za Engen zifite ibikoresho bigezweho, ku buryo zimaze kunoza umurimo ku rwego rufatika.

Iki kigo gifite sitasiyo zicururizwaho ibikomoka kuri peteroli mu turere twose tw’u Rwanda.

Iki kigo gifite sitasiyo hirya no hino mu gihugu
Vivo Energy yazanye ibikoresho bisuzuma ubuziranenge bwa lisansi na mazutu

 

Saibou Coulibaly mu gikorwa cyo gusuzuma ubuziranenge
Iki gikorwa cyabereye kuri sitasiyo ya Engen ya Kimironko

 

Ibyamamare bitandukanye byari byitabiriye

Ifoto y’urwibutso yafashwe nyuma yo gutangiza ubu bukangurambaga

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version