Imodoka Ya Sugira Ernest Yahiriye Muri Garaje

Ahagana saa 06h00 z’umugoroba nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko imodoka ya Sugira Ernest yahiriye muri garaje aho yari kumwe n’izindi zigera kuri 16. Zose zakongotse.

Sugira yavuze ko n’ubwo imodoka ye itari ihenze ariko kuba ihiye bimwiciye imibare.

Ati “Ni ibyago nagize nk’abandi bose bari bazanye imodoka hano ariko tugomba kwihangana nta kundi. Imodoka yanjye iri mu bwoko bwa Colora Altis nayiguze miliyoni 7.”

“Ntabwo ari imodoka ihenze, ariko urabyumva nawe gutakaza imodoka ni akababaro gakomeye kuko biba bigushyize mu yindi mibare utateganyije.”

- Advertisement -

Yarangije avuga ko azategereza icyo ubwishingizi buzamufasha.

Sugira Ernest ni Rutahizamu wa Rayon Sport FC n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version