Nyuma yo gushaka kubambura intwaro bakabyanga, abasirikare ba DRC barasanye n’abasore bo muri Wazalendo hapfa abantu 12.
Byabaye kuri uyu wa Mbere ubwo abasirikare ba DRC bari bavuye ku rugamba batsinzwemo na M23 bageze muri Uvira abasore bo muri Wazalendo bashaka kubambura imbunda imirwano ivuka ityo!
Umwe mu baturage b’aho byabereye usanzwe ukora muri Sosiyete sivile witwa Serge Kigwati yabwiye Radio Okapi ko abo muri Wazalendo ari bo basagariye abasirikare.
Bikekwa ko abo muri Wazalendo bashakaga intwaro zo kuzirwanaho ubwo M23 izaba yageze muri Uvira kuko ari ryo herezo.
Kigwati avuga ko abatuye Uvira bafite ubwoba ko muri uyu mujyi ari ho intambara izakomereza kandi ngo si cyera.
Atangaza ko ubwo bwoba bwatumye abacuruzi bo muri kiriya gice batangira gushaka ahandi bimurira ibicuruzwa byabo.
Abo muri Wazalendo bashakaga kwambura imbunda abasirikare ba DRC mu rwego rwo kuba bafite izabo zizabafasha kwirwanaho ubwo M23 izaba yasesekaye muri Uvira.
Abatuye muri Uvira bafite ubwoba bufite ishingiro kuko abenshi bemeza ko ari ho intambara izakomereza kuko uyu mujyi ari uwa kabiri ukomeye muri Kivu y’Amajyepfo(nyuma ya Bukavu) kandi ukaba warahungiyemo abasirikare ba DRC n’ab’Abarundi benshi bari kumwe na Wazalendo.

Abo bose kandi M23 ishobora kuba ibafite mu mugambi wo kuhabakura naho ikahafata.