Hari ijwi ryumvikana mu Giswayili ry’umuntu uvuga ko ari umuyobozi mu Ihuriro rya Wazalendo wigamba igitero cyaraye kigabwe mu mbaga yari iteraniye i Bukavu ikagwamo abantu 11.
Yumvikana avuga ko ibyo abantu babonye ari bike, ko hari ibindi bitero biri gutegurwa mu gihe kiri imbere.
Ubutumwa bukubiye muri ririya jwi burumvikana neza, bugahamya ko kiriya gitero cyateguwe neza kandi ko bitararangira.
Umuyobozi muri Wazalendo watambukije ubu butumwa avuga ko ibitero bizagabwa mu gihe kiri imbere, bizibasira abantu bose batavuga rumwe ba Leta, ibiro byabo n’ahandi hose bafite ibikorwa cyangwa ibikorwa-remezo.
Iyo mvugo iteye ubwoba ikubiyemo ko Wazalendo-Ihuriro ry’urubyiruko rukorana n’ingabo za Leta- izagaba biriya bitero n’ahandi hatari muri Bukavu.
Ubutumwa buri mu ijwi ry’uwo muyobozi wa Wazalendo utaratangazwa amazina ku mugaragaro bugaragaza ko igamije gukomeza intambara mu bindi bice aho ari ho hose izaba yabyemeranyijeho n’ingabo za Leta bafatanyije.
Izindi ngabo ziri muri ubwo bufatanye ni iz’Uburundi n’abarwanyi ba FDLR bagizwe na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Taarifa yashyize mu Kinyarwanda ibikubiye muri iryo jwi:
‘Turabasuhuje mwese bavandimwe namwe bashiki bacu.
Ibyo ngiye kubabwira ndabivuga nshikamye kandi mbishingiye ku makuru dufite.
Mbere na mbere Alhamdulillah[Imana ishimwe] kandi twishimiye ibyabereye i Bukavu.
Ubu twese twamenye kandi twishimiye ibyahabereye nk’abantu bakunda igihugu.
Aho inkuru ibereye kimomo, buri wese arayivuga uko ayumva cyangwa uko yayibwiwe ariko ndagira mu munyumve neza:
Benshi bazabivuga uko babyumva ariko ndabasabye mutuze ntimukuke umutima.
Abo biriya byagezeho twari twabanje kubaburira, tubabwira ko akaga kabategereje ariko bavunira ibiti mu matwi.
Hari amakuru twari twayabagejejeho mu minsi ibiri yatambutse ariko ntimwumva, mwibwira mwibeshya ko muri intakorwaho gusa ubu namwe mwabyiboneye ko mwibeshyaga.
Ndizera ko ibyababayeho byabasigiye isomo ku buryo mutazongera kwigira kuriya.
Ntimuzongere na rimwe gukora ikosa nka ririya. Ni kenshi twababwiye ko abakunda igihugu bo muri Kivu y’Amajyepfo batandukanye cyane n’abo muri Kivu y’Amajyaruguru, gusa ntimwatwumvise.
Twe rero abo mu Majyepfo iyo tuvuze tuba tuvuze kandi hakurikiraho ibikorwa.
Icyakora nababwira ko ibyo mwabonye ari bike…
Ubwo mwari muri i Bukavu twababwiye ko turi kumwe namwe ntimwabyemera ariko ubu noneho mwabibonye ko duhari n’imizi n’imiganda kandi abantu nka Corneille Nangaa n’abandi nkawe tuzabahiga kugeza tubafashe, aho bazashaka guca hose, haba ku butaka cyangwa mu mazi tuzabafata.
Imodoka, ubwato cyangwa indege byose bazakoresha batembera muri Bukavu tuzabitwika.
Guhera ubu Bukavu ni nka Libya, Bukavu ni nka Gaza; niba ibintu bigomba kuba bibi; nimureke bibe bibi kandi ubu ntabyo kubivugana ikinyabupfura cyangwa kwigengesera ukundi.
Abibaza icyaduteye kwica abaturage bari baje mu nama, twabasubiza ko nta baturage baje mu nama twishe, ibiri kuba muri iki gihe birasanzwe, ntaho abantu batapfuye kuko turi mu ntambara.
Nashimishwa no kumva umuntu ataka ngo umuntu wanjye yaguye muri kiriya gitero. Nimubareke bapfe, bave mu bandi.
Ibyo ntacyo bimbwiye na gito.
Musanzwe muzi neza abanzi ba DRC ariko murirenga mugasangira kandi mukishimana nabo kandi muzi neza ko babica; bwakwira bagafata abagore banyu ku ngufu ariko mukanga mugakomeza gukorana nabo.
Ubwo ni ubucuru bukomeye kandi niba mutaburetse ni akazi kanyu, muzakomeza gupfana nabo.
Abavuga ko kiriya gitero cyakozwe n’urubyiruko rwa Bukavu, twababwira ko atari ko bimeze kuko uru rubyiruko rutari abasirikare.
Urwo rubyiruko muvuga; twararuburiye ngo ntirujye muri biriya birori kandi rwaratwumviye, ubwo rero mwirutunga urutoki.
Kiriya ni igikorwa cyakozwe natwe ‘abakunda igihugu’.
Ibyabaye ni igikorwa gikomeye, kitari isasu rimwe ryarashwe ahubwo ni bombe twateye kandi aho ziguye zararika ingogo. Ibyo mugomba kuba musanzwe mubizi.
Abanze kumvira umuburo wacu nibo mwabonye bahasize ubuzima.
Abo twarasaga ni ibyihebe byatwinjiriye mu gihugu ariko n’abasivili bari babikikije babigendeyemo kuko banze kutwumvira.
Nababwira ko ntacyo murabona, nkanabamenyesha ko imbere hanyu ari habi kandi ibintu byose tuzabikora ku manywa y’ihangu.
Nimwitegure ko dukomereje na Uvira na Mwenga aho mwitegura kugana mu gihe kiri imbere.
Iyo ushaka kwica inzoka ukubita umutwe, ntukubita umurizo.
Mwabonye ibyabaye kuri Makanika w’i Minembwe. Twakubise mu mutwe kuko twabonaga umurizo uri gutuma inzoka itinda gupfa.
Mu minsi iri imbere muzabona amakuru arambuye kuri ibi bintu.
Turacyari i Bukavu kandi akazi karacyakomeje. Imodoka zabo tuzazitwika, tuzazitegamo ibisasu, ntabwo tubatinya rwose kandi muzirikane ko aha ari muri Kivu y’Amajyepfo.
Uyu ni Umujyi Mutagatifu, tuyobowe na Mose.’
Ubu butumwa mubugeze kuri benshi kandi ntihazagire uvuga amazina yanjye, mwe gusa mwohererezanye iri jwi rigere kuri benshi bashoboka.
Turi mu misozi ya Kivu yacu, turareba hose kandi rwose mbibutse ko Bukavu ntaho ihuriye na Goma.
Ibyo mwabonye ni umusogongero, ibyinshi biri imbere kandi abo dusangiye ibyishimo kubera ibyaraye bibaye mumfashe kuvuga ‘AMINA’.