WhatsApp Igiye Kugabanyirizwa Ubushobozi Muri Telefoni Zimwe

Urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rwatangaje ko nyuma yo ku wa 15 Gicurasi 2021, abayikoresha batari bemeza amategeko n’amabwiriza byayo bishya bazagenda babura ibintu bimwe, kugeza babyemeje.

Mu butumwa uru rubuga rwasohoye, ruvuga ko nta muntu uzafungirwa konti nyuma y’iriya tariki, ahubwo azakomeza kubona ubutumwa bumwibutsa kwemera ariya mategeko n’amabwiriza (privacy policy).

Icyakora, abatazemeza ariya mategeko, WhatsApp zo muri telefoni zabo zizamburwa ibintu byinshi zakoraga, ari nabyo byatumaga uru rubuga ruganwa cyane. Ntabwo ariko bizabera igihe kimwe ku bantu bose.

Yakomeje iti “Ntabwo uzaba ugishobora kubona urutonde rw’abantu mwandikirana, ariko uzaba ushobora kwitaba umuntu uguhamagaye ku majwi cyangwa amashusho.”

- Advertisement -

Icyo gihe kandi umuntu azaba ashobora kugira uwo yandikira ari uko yamubanje, akaba yanagira uwo ahamagara igihe yamubanje wenda akamubura (missed call).

Ikomeza iti “Nyuma y’ibyumweru bike hakora ibintu bimwe, ntabwo uzaba ugishobora kwitaba abaguhamagaye cyangwa kubona ko hari uwakwandikiye, ndetse WhatsApp izahagarika kohereza ubutumwa cyangwa abaguhamagaye kuri telefoni yawe.”

Ingingo nshya zigenga ikoreshwa ry’urwo rubuga zagombaga kubahirizwa guhera muri Gashyantare, ariko biza kwigizwa inyuma kubera ko abantu banenze iyo gahunda, bavuga ko igamije gutuma WhatsApp isangira amwe mu makuru na Facebook nk’ikigo ibarizwamo.

WhatsApp ivuga ko mu byumweru bishize yagiye yoherereza abantu ubutumwa bubibutsa kwemera ariya mategeko n’amabwiriza.

Ayo mategeko mashya avuga ko igihe umuntu azamara imisi 120 adakoresha WhatsApp, konti ye izajya ifungwa hagamijwe kugabanya ibiri mu bubiko no kurinda amabanga y’abantu.

Ubutumwa umuntu yanditse cyangwa yakiriye ariko azajya akomeza kububona, kugeza igihe azayisibira muri telefoni ye.

WhatsApp iheruka gutangaza ko nubwo abantu banenze ariya mabwiriza, yo na Facebook nta bushobozi bafite bwo gusoma ubutumwa umuntu yanditse cyangwa kumviriza ibyo abantu baganira.

Aya mabwiriza asa n’agahato yatumye abantu benshi batangira kwitabira gukoresha izindi mbuga zijya gusa nka WhatsApp zirimo Signal na Telegram.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version