Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Winnie Byanyima Yasuye Monique Nsanzabaganwa, Baganiriye Izihe Ngingo”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Winnie Byanyima Yasuye Monique Nsanzabaganwa, Baganiriye Izihe Ngingo”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 March 2021 1:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Africa yunze ubumwe, Madamu Dr Monique Nsanzabaganwa yagiranye ibiganiro na Madamu Winnie Byanyima uyoboye Ishami Rya UN rishinzwe kurwanya SIDA. Barebeye hamwe uko inzego bahagarariye zakorana mu guhangana n’ikwirakwira rya SIDA ndetse no gukumira ingaruka zayo.

Dr. Monique Nsanzabaganwa yahoze ari visi Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda.  Ku myaka 50 yatorewe kuba umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Ubwo yahanganaga n’abandi bashakaga uriya mwanya, yawutsindiye ku  bwiganze bw’amajwi 42 muri 55 y’abatora.

Amatora yabereye mu nama isanzwe ya 34 y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Kuri uyu mwanya, Dr. Nsanzabaganwa asimbuye Quartey Thomas Kwesi wari umazeho imyaka 4.

Yungirije Dr. Moussa Faki Mahamat nawe wongeye gutorerwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu yindi manda y’imyaka 4 .

Baganiriye uko inzego zakorana mu guhashya VIH/SIDA

Byanyima ni muntu ki?

Madamu Winifred Byanyima, ni UmunyaUgandakazi. Yize ibyo gutwara no gukora indege, ariko azwi cyane muri politiki n’ububanyi n’amahanga.

Muri iki gihe niwe uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA, (UNAIDS).

Umuhati we watumye yiyemeza ko SIDA igomba kuzaba yaracitse ku isi bitarenze 2030.

Ni umwe kandi mu bantu baharaniye ko urukingo rwa COVID-19 ruboneka kandi rugasaranganywa abantu bose nta kurobanura.

Mbere y’uko ayobora ririya shami, yari asanzwe ari Umuyobozi mukuru wa Oxfam, uyu ukaba ari umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ukorera mu bihugu 90 ku isi Yavukiye i Mbarara akaba ari umufasha w’umunyapolitiki Bwana Kizza Besigye.

TAGGED:AfurikaByanyimafeaturedGuverineriNsanzabaganwaRwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article “Être Covidé”, “Les Poches Sont Confinées” …Imvugo Z’Urwenya Kuri COVID-19
Next Article Nguesso ‘Afite Amahirwe’ Yo Kongera Kuyobora Congo-Brazzavile
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?