Winnie Byanyima Yasuye Monique Nsanzabaganwa, Baganiriye Izihe Ngingo”

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Africa yunze ubumwe, Madamu Dr Monique Nsanzabaganwa yagiranye ibiganiro na Madamu Winnie Byanyima uyoboye Ishami Rya UN rishinzwe kurwanya SIDA. Barebeye hamwe uko inzego bahagarariye zakorana mu guhangana n’ikwirakwira rya SIDA ndetse no gukumira ingaruka zayo.

Dr. Monique Nsanzabaganwa yahoze ari visi Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda.  Ku myaka 50 yatorewe kuba umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Ubwo yahanganaga n’abandi bashakaga uriya mwanya, yawutsindiye ku  bwiganze bw’amajwi 42 muri 55 y’abatora.

Amatora yabereye mu nama isanzwe ya 34 y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

- Advertisement -

Kuri uyu mwanya, Dr. Nsanzabaganwa asimbuye Quartey Thomas Kwesi wari umazeho imyaka 4.

Yungirije Dr. Moussa Faki Mahamat nawe wongeye gutorerwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu yindi manda y’imyaka 4 .

Baganiriye uko inzego zakorana mu guhashya VIH/SIDA

Byanyima ni muntu ki?

Madamu Winifred Byanyima, ni UmunyaUgandakazi. Yize ibyo gutwara no gukora indege, ariko azwi cyane muri politiki n’ububanyi n’amahanga.

Muri iki gihe niwe uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA, (UNAIDS).

Umuhati we watumye yiyemeza ko SIDA igomba kuzaba yaracitse ku isi bitarenze 2030.

Ni umwe kandi mu bantu baharaniye ko urukingo rwa COVID-19 ruboneka kandi rugasaranganywa abantu bose nta kurobanura.

Mbere y’uko ayobora ririya shami, yari asanzwe ari Umuyobozi mukuru wa Oxfam, uyu ukaba ari umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ukorera mu bihugu 90 ku isi Yavukiye i Mbarara akaba ari umufasha w’umunyapolitiki Bwana Kizza Besigye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version