Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Yabeshye Ko Afite Permis Zo Ku Rwego Rwa A, B, C, D Na E Yakuye Muri DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Yabeshye Ko Afite Permis Zo Ku Rwego Rwa A, B, C, D Na E Yakuye Muri DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 January 2023 10:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kigo gisuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo hafatiwe uwitwa Minani Samuel ufite imyaka 39 wari ufite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano.

Yavugaga ko afite uruhushya agenderaho rumwemerera gutwara imodoka zo ku rwego A, B, C, D na E rwatangiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kandi ari uruhimbano ndetse yarahinduje  amazina yombi kuko adasa  n’ayo ku ndangamuntu ye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko yafashwe ubwo yari agiye gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga.

CP Kabera ati: “Yafashwe saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo yari aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo yo mu bwoko bwa Volvo atwara. Nyuma byaje Bkugaragara ko uruhushya agenderaho rumwemerera gutwara imodoka zo ku rwego A, B, C, D na E rwatangiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari uruhimbano kandi rudahuje amazina yombi n’ayo ku ndangamuntu ye.”

CP John Bosco Kabera

Ubwo yafatwaga, yiyemereye ko atigeze akora ikizamini ngo ahabwe uru ruhushya rwanditse ku izina rya Amani, ahubwo ko yaruguze muri Congo mu mwaka wa 2021 yishyuye $200.

Polisi y’u Rwanda yasabye abatwara imodoka kudahimba impushya z’uko bazi gutwara ibinyabiziga runaka kandi ntazo bafite.

Kuzihimba ni bibi kubera ko, nk’uko Umuvugizi wa Polisi abivuga,  biteza impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bwa benshi zikangiza n’ibikorwaremezo.

CP Kabera yagiriye inama umuntu wese wifuza gutwara ikinyabiziga, kunyura mu nzira ziteganywa n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ingaruka  ziterwa no gushaka kunyura mu nzira z’ubusamo.

Ati: “Inama tugira uwo ari we wese ushaka kuba umushoferi ni uko yafata igihe, akabanza akiga amategeko agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo, akabona uruhushya rw’agateganyo, agakomeza akiga neza ikinyabiziga akamenya kugitwara, akiyandikisha agakorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga akarutsindira.”

Avuga ko indi nzira yose itari izo, iba inyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko, umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

TAGGED:DRCImpanukaKaberaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Huye: Babuzwa Kwenga Urwagwa Mu Bitoki Bitereye
Next Article 50% By’Impunzi Za DRC Zihungira Mu Rwanda Ni Abana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

IBUKA Ivuga Ko Muri Huye Hamaze Kuboneka Imibiri 301 Mu Mezi Ane

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?