Yafashwe Yagiye Kurangura Urumogi, Agerageza Gutanga Ruswa Ya Miliyoni 1 Frw

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu batanu bakekwaho gukwirakwiza urumogi, umwe muri bo agerageza guha umupolisi ruswa ya miliyoni 1 Frw ngo amurekure, ariko aramuhakanira.

Uko ari batanu bafashwe ku wa 5 Gicurasi 2021, bafatirwa mu mirenge ya Bigogwe na Mukamira yose yo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, bafite udupfunyika 11.724 tw’urumogi.

Abafashwe ni  umukobwa w’imyaka 28 wafatanywe udupfunyika 1000 ari mu modoka itwara abagenzi, umugabo w’imyaka 50 wafatanywe udupfunyika 1000 n’umukobwa w’imyaka 29 wafatanywe udupfunyika 3500. Mu rugo rumwe hafatiwe udupfunyika 6224, hanafatirwa umusore w’imyaka 27 wari wagiye kururangura, ari nawe washatse guha umupolisi ruswa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.

- Advertisement -

Benshi muri bo bafatiwe mu ngo zabo, usibye umwe wafatiwe i Mukamira mu modoka, akavuga ko urwo rumogi yari agiye kurucuruza mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

CIP Karekezi yavuze ko umwe mu batawe muri yombi, akimara gufatwa yinginze umupolisi wari umufashe ngo amuhe ruswa ya miliyoni 1 Frw kugira ngo amureke yigendere, ahubwo bakurikirane uwo yari aje kururanguraho.

Ati “Yikanze abapolisi ahita yihisha munsi y’igitanda ari naho hari hahishe urumogi, abapolisi bakomeje gushakisha urwo rumogi barugeraho munsi y’igitanda, ari naho basanze aryamye.”

“Abonye ko yafashwe yahise yemerera umupolisi ruswa y’amafaranga angana na miliyoni akamurekura, umupolisi na we yanga ayo mafaranga ahita amufata.”

CIP Karekezi yagiriye inama abantu kutijandika mu biyobyabwenge ahubwo bakabizinukwa, kuko nta nyungu n’imwe bazigera babiboneramo usibye gufatwa bagashyikirizwa ubutabera, ibyaha byabahama bakabihanirwa.

Yanibukije abantu ko gukora icyaha ukumva ko nufatwa uzatanga ruswa ari ukwibeshya, kuko ahubwo ari ukwiyongerera ibyaha.

Yasabye abaturage kujya bakora ibyemewe n’amategeko bakirinda ibibagusha mu byaha, abasaba kudahwema gutanga amakuru y’abakora ibinyuranyije n’amategeko.

Aba bantu bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Mukamira kugira ngo  bakorerwe dosiye.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, birimo n’urumogi.

Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa  ryo, ingingo ya 4 ivuga ko  umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version