Kugonga Umwana Ni Ishyano Riba Riguye- ACP Teddy Ruyenzi

Umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi mu ishami ryayo rishinzwe umutekano mu muhanda Assistant Commissioner of Police( ACP) Teddy Ruyenzi agaya abashoferi batwara ibinyabiziga biruka, rimwe na rimwe bakagonga kandi bakica abana.

Avuga ko kugonga umwana agapfa riba ari ishyano riguye ku gihugu, bityo agasaba abashoferi kwigengesera, bakirinda umuvuduko cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.

ACP Ruyenzi yabwiye RBA ko muri imibare yerekana ko impanuka zigabanuka  ariko ko kuba hari izikiba ubwabyo ari ikibazo.

Yagize ati: “Impanuka ziri kugabanuka ariko hari izigikorwa ariko dushyizemo ubwitonzi, ntitwiruke, byakomeza gufasha mu kuzirinda.”

- Advertisement -

Avuga ko ikindi kigitera impanuka ari ukutita ku bihe ngo abantu babone ko kwiruka mu bihe by’imvura ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.

ACP Ruyenzi yanenze kandi akebura abamotari bibagirwa kuzimya ibinyoteri bikaba byateza impanuka.

Abajijwe niba hari imibare yerekana uko impanuka zakozwe biturutse ku businzi zingana , ACP Teddy Ruyenzi yavuze ko iriya mibare azayitangaza mu cyumweru gitaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version