Yafatanywe Ibilo 20 By’Urumogi

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

BURERA: Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu Mudugudu wa Kabasha, Akagari ka Nyirataba mu Murenge wa Kivuye hafatiwe umusore wari ufite umufuka urimo ibilo 20 by’urumogi.

Amakuru atangazwa na Polisi avuga ko yashakaga kurukwiza mu baturage bakarugura.

Yafashwe saa tanu n’igice 11h30 amaze kurwambutsa umupaka wa Uganda aruzanye mu Rwanda.

Mu kumusaka, Polisi yamusanganye utundi dufuka tune tw’urumogi.

Yavuze ko yari arujyanye mu Kagari ka Gatare, mu Murenge wa Ruhunde ari naho avuka, akabona kurushakira isoko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi avuga ko k’ubufatanye n’imboni z’umutekano n’abaturage, Polisi izaburizamo ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’abaturage birimo n’ibiyobyabwenge.

Ati: “K’ubufatanye n’imboni z’umutekano n’abaturage, dufatanya mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo no gufata abinjiza ibiyobyabwenge kuko bazi ingaruka zabyo ku muturage n’igihugu muri rusange.”

Ngirabakunzi avuga ko uruhare rw’umuturage ari ingenzi mu kurwanya ibiyobyabwenge no kubyirinda kugira ngo hakumirwe ingaruka zishobora kumugeraho.

Polisi ikangurira abaturarwanda kwirinda guhishira abakora ibyaha cyane cyane abagirana isano n’ibiyobyabwenge kuko bagira uruhare runini mu bikorwa bihungabanya umutekano n’ubuzima bw’umuturage.

Uwafashwe afungiwe kuri sitatiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo akurikiranwe.

Ni izihe ngaruka z’urumogi 

Burya urumogi rushobora kugira ingaruka zitandukanye ku muntu, bitewe n’ingano yarwo, igihe amaze arukoresha, imyaka y’urukoresha, n’ubuzima bwe bwo mu mutwe n’umubiri.

Zimwe mu ngaruka zikunze kugaragara ni izi:

Urumogi rwifitemo ibinyabutabire bigabanya ubushobozi bwo gutekereza no kwibuka, umuntu akibagirwa vuba cyangwa kugorwa no kwita bya nyabyo ku kintu runaka.

Ruhindura kandi imyitwarire n’amarangamutima, rimwe uwarufashe akumva yishimye cyane igihe gito, ariko ahandi akagira ubwoba, agahangayika cyangwa akiheba.

Urumogi rwangiza ubuzima bwo mu mutwe kandi burya ku bantu bamwe, cyane cyane abarukoresha cyane cyangwa abakiri bato bagira ibyago byo kugira indwara zo mu mutwe nko kwiheba cyangwa kugira ubwoba butagira ikintu kigaragara kibuteye kandi bugaruka kenshi.

Rutobora ibihaha bitewe n’umwotsi no gutera inkorora idakira.

Rugabanya ubushobozi bwo gukora cyangwa kwiga rugatuma umuntu atita ku nshingano, amanota akagabanuka cyangwa akabura ubushake bwo gukora.

Abarukoresha kenshi bagera aho bakumva ko ntacyo bakora batarunyoye.

Ku rubyiruko n’abakiri bato, ingaruka zishobora gukomera kurushaho kuko ubwonko bwabo buba bugikura.

N’ubwo hari aho urumogi rukoreshwa mu buvuzi mu bihugu bimwe na bimwe, biba bikurikiranwa n’abaganga kandi bigakoreshwa mu buryo bugenzuwe hashingiwe ku mategeko.

Mu Rwanda naho hari kubakwa uruganda ruzajya rutunganya urumogi rugakorwamo imiti, rukaba ruri kubakwa mu Karere ka Musanze.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *