Umwe mu bakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, witwa Claver Nyirindekwe yamuritse igitabo yise “SINAGUTAYE” yanditsemo inkuru y’ubuzima n’urupfu rw’uwari umugore we witwa Umurezi Damour watabarutse muri Mata, 2025.
Igitabo “SINAGUTAYE”, nk’uko Nyirindekwe yabwiye Taarifa Rwanda, kirimo ubuzima n’urukundo rwe n’umugore we, kikabamo uko urukundo rushobora gukomeza nubwo umwe mubarusangiye yaba atakiri kumwe na mugenzi we.

Avuga ko gitanga inyigisho yo kubabarira, gukunda, kwihangana no guharanira amahoro mu mibanire ya buri munsi hagati y’abakundana, kigahumuriza abafite agahinda k’urupfu cyangwa ibigeragezo mu buzima, kikabereka ko batari bonyine kandi ko agahinda gashobora kuba intangiriro yo kwisubiraho no kwiyubaka.
Mu gitabo cye cya paji 48, harimo incamake y’ubuzima bw’uwahoze ari umugore we, kuva mu bukumi bwe, inzozi ze, ubuzima mu kazi, ingendo mu mavuriro, uburyo yubatse urugo, uko bafatanyije kurera abana babiri yamusigiye ari bo Favor na Genius, kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe.
Mu gusobanura uko yacyanditse, Claver Nyirindekwe ati:“Sinashakaga ko inkuru yacu ipfana nawe. Nashakaga ko abana bacu n’abandi bose bazakomeza kumva ko urukundo rutazima nubwo umwe yaba atagihari”.

Avuga ko kwandika ubuzima bwe n’uwo yari yarasezeranye nawe kuzabana akaramata byamubereye inzira yo kuruhuka mu mutima no gusiga urwibutso ruzatura mu muryango we no mu bandi.
Abitabiriye kumurika icyo gitabo bavuga ko amakuru agikubiyemo agaragaza ko ‘koko’ Nyirindekwe yari abanye neza n’uwo bashakanye.
Kuri bo, ibicyanditsemo byafasha abatarashaka kumva no gusobanukirwa ko urukundo atari amagambo gusa, ahubwo ari ibikorwa, kwitanga no kubabarira.
Muri iki gitabo hari aho umwanditsi agira we agira ati: “… Nimwihutire kubabarira, mwihutire gukunda, mwihutire gufata mu mugongo abarira kuko umunsi umwe muzicuza igihe mwataye mu makimbirane n’agasuzuguro”.
Claver Nyirindekwe yabaye umunyamakuru wa UMUSEKE, MAKURUKI.RW, Flash na Izuba Rirashe.
Muri iki gihe ni umukozi ushinzwe iterambere ry’itangazamakuru mu rwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere akaba n’umujyanama mu Nama njyanama y’Akarere ka Gatsibo.
Avuga ko igitabo cye “SINAGUTAYE” kiboneka mu buryo bw’imbonankubone(hard copy) mu Mujyi wa Kigali.
Umurezi Damour wahoze ari umugore we yize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko aharangiza mu mwaka wa 2018.

Yabaye umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi, ahavuye ajya gukora muri Prison Fellowship Rwanda nk’umunyamategeko w’inkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe akaba ari naho yitabye Imana agikorera.
Amafoto@Nyirindekwe Claver.