Amerika Na Arabie Saoudite Bagiye Gufatanya Gukora 6 G

Imwe mu ngingo zikomeye ziherutse kuganirwaho hagati ya Perezida w’Amerika n’igikomangoma cya Arabie Saoudite Mohamed Bin Salman ni imikoranire mu gutangiza igisekuru cya gatandatu cya Murandasi, bita Six Generation.

Biden aherutse gusura Arabie Saoudite

U Bushinwa bwahise bwikoma icyo gitekerezo, buvuga ko nigishyirwa mu bikorwa bizakoma mu nkokora umushinga wabwo wo gukwiza igisekuru cya gatanu cya murandasi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ibiganiro Biden ahurutse kugirana na Muhammed Ben Salman byagarutse ku ngingo zitari iz’ikoranabuhanga gusa ahubwo no kureba uko ikirere cya Arabie Saoudite cyafungurira indege za Israel n’inshuti zayo zikajya zigicamo.

- Advertisement -

Murandasi ya 5G…

5G ni murandasi nshya kandi igezweho ku isi. Ni murandasi  yihuta inshuro nyinshi kurusha izindi zayibanjirije.

Yakozwe n’Ikigo cy’Abashinwa kitwa Huawei, ikaba yarakozwe mu rwego rwo guca agahigo kari kamaze igihe kihariwe n’Abanyamerika kuko ari bo bakoze izindi murandasi zabanjirije 5G.

Ifite umuvuduko munini ku buryo ishobora gufungura video ifite uburemere bwa 10 GB mu isogonda!

Uyu muvuduko niwo abahanga mu ikoranabuhanga baheraho bavuga ko iriya murandasi izahindura ubuzima bw’abatuye isi kuko izakoreshwa ibintu byinshi haba mu gukoresha robots, imodoka, indege z’intambara n’ibindi.

Biteganyijwe ko muri 2025 abantu bangana na miliyari 1.7 bazaba bakoresha iriya murandasi.

Gari Ya Moshi Za Mbere Zikoresha Murandasi Ya 5G Zatangiye Akazi

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version