Yarasiye Abantu Mu Isoko

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika hafi ya Manhattan humvikanye amasasu menshi kuri iki Cyumweru. Amakuru atangazwa na Polisi avuga ko kugeza ubu abantu 10 ari bo bamaze kuhasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka muri ririya raswa ryabereye mu isoko rinini ryitwa Buffalo Supermarket.

Byabereye ahitwa Milwaukee.

Polisi yasabye izindi nzego kuyifasha zikohereza imodoka nyinshi zo kujyana imirambo n’abakomeretse ku bitaro biri hafi aho.

Icyakora ukekwaho buriya bwicanyi yafashwe kandi ni UMUZUNGU.

- Advertisement -

Ikindi Polisi ivuga ko yamusanganye ni uko yari yambaye mu buryo bwerekana ko ibyo yakoze yari yabiteguye kuko yari afite imyenda ikingira igituza amasasu, yambaye ingofero iriho camera yafataga amashusho y’uburyo yarasagamo abantu.

Uyu musore yatawe muri yombi

Ukurikiranyweho buriya bwicanyi kandi yahitanye n’abapolisi bari hafi y’aho yarasiye bariya bantu.

Inzego zo mu gace byabereyemo zivuga ko uwabikoze yabitewe n’urwango bamwe mu Bazungu bafitiye abandi badahuje ibara ry’uruhu.

Hari itsinda ry’Abazungu bumva ko ari bo bantu nyakuri, abandi bakaba ba sugabo.

Iyi myumvire ituma bamwe banga abo badahuje ibara ry’uruhu kugeza n’ubwo urwo rwango rubasunikira kubica.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version