Yasabye Urukiko Gushyira Mu Bikorwa Igihano Cy’Urupfu Rwamukatiye

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwahoze ari inshuti y’uwo  bakundanaga mu mwaka wa 2002 agakatirwa urwo gupfa  mu mwaka wa 2010 ariko ntibishyirwe mu bikorwa kuko yajuriye, Aaron Gunches yasabye urukiko rukuru rwa Leta ya Arizona kumwica, ibintu bikava mu nzira!

Uyu Munyamerika mu mwaka wa 2002 yishe umusore wahoze ari inshuti y’umukobwa bakundanaga nyuma y’intonganya bagiranye.

Mbere y’uko amwica bari barabanje kugirana intonganya, undi agenda azi ko byarangiye, hanyuma uyu musore aza kumutega igico aramwica amuzinga mu mashashi ajya kumujugunya mu kimpoteri.

Yasabye urukiko ko niba rwaranze ubujurire bwe, ibyiza ari uko rwashyira mu bikorwa igihano yahawe, ikicwa bikagira inzira

Nyuma yo kuburana asaba ko yajurira ariko urukiko rukabyimana amatwi, Aaron Gunches yandikiye urukiko ibaruwa arusaba ko rwashyira mu bikorwa igihano rwamukatiye[cy’urupfu], ibye bikava mu nzira hanyuma n’abahemukiwe bagahabwa ubutabera.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko ubusabe bw’uyu mugabo buzasumwa ubwo hazaba hagiyeho umushinjacyaha mukuru mushya witwa Katie Hobbs kuko uwari usanzweho witwa Mark Brnovich we yarangije manda.

Leta ya Arizona ifite abantu 110 bakatiwe urwo gupfa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version