Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu taliki 07, Ukuboza, 2022 bwasanze urwego rw’abikorera ku giti cyabo ndetse n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda ari zo nzego za mbere mu kwakira ruswa.
Urundi rwego Transparency International Rwanda yasanze abantu baruvugaho kwakira ruswa ni Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ingufu, REG.
Hakurikiraho inzego z’ibanze, zigakurikirwana WASAC n’izindi.
Albert Kavatiri ushinzwe ubushakashatsi muri Transparency International Rwanda, avuga ko kuri iyi nshuro bashoboye kugera ku makuru afatika kurusha uko byagenze mu myaka ibiri ishize kubera ko ubu COVID-19 yagenjeje make.
Ikindi kandi ngo ni uko muri uyu mwaka abantu bavuye mu ngo zabo bajya kwaka serivisi bityo bituma abashakaga kwaka ruswa babikora.
Mbere kwegerana ntibyari byemewe.
Ikindi kandi ngo ni uko byafashije abashakashatsi kumenya uko ruswa imeze mu bacuruzi.
Kavatiri avuga ko mu bushakashatsi basanze abagabo ari bo bakunze kugaragara muri ruswa haba mu kuyaka cyangwa kuyitanga kubera ko n’ubundi abagabo ari bo baba mu nzego z’ubuzima bw’igihugu kurusha abagore.
Ikindi cyagaragaye ni uko abakwa ruswa ari abantu binjiza Frw 31,000 ku kwezi, bikaba bivuze ko abakene ari bo bakwa ruswa ngo bahabwe serivisi bityo bakadindira mu iterambere.
Albert Kavatiri avuga ko mu bushakashatsi bwabo babaza abantu uko bumva ruswa iteye muri rusange( perception) nyuma bakabazwa niba nabo barayihawe( experience).
Ku byerekeye uko abantu babona ruswa mu nzego, abantu bavuga ko ruswa izamuka.
Ngo iva hasi cyane izamuka igana hejuru, kandi iyo bigeze hejuru biba bishobora no kujya hejuru cyane.
Transparency International Rwanda kandi yasanze no mu kurwanya ruswa harabaye kudohoka kuko byavuye kuri ‘very effective’ bijya kuri ‘effective,’ bivuze ko hari impamvu zituma kuyirwanya bigabanuka.
Ikindi ni uko abantu 23.50% batse ruswa, ariko abagera kuri 5% aba ari bo bayitanga.
Abasigaye ntacyo bayivuzeho
Ugeraranyije no mu mwaka wa 2012, ruswa yari 12.69% ariko mu mwaka wa 2022 abayitanze cyangwa abayisabye bangana na 29.10%, bikerekana ko yazamutse.
Albert Kavatiri yanenze ko urwego rwa Polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda rukomeje kuza ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa mbere, ntirujye hasi.
Ati: “ Polisi izakore ubushakashatsi imenye impamvu uru rwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda ruhora ruza mu myanya ya mbere mu kuvugwamo ruswa. Polisi muri rusange ikora neza ariko ishami ryo mu muhanda ntawamenya ikibazo igira.”
Ku byerekeye REG na WASAC, Transparency International Rwanda yavuze ko kuba zaraje mu nzego zigaragaramo ruswa ku myanya ya mbere byarabatangaje.
Icyakora ngo bishobora kuba nabyo bifitanye isano n’ingaruka za COVID-19, bikaba ari ibintu bagomba kuzakoraho ubushakashatsi.
Hagati aho kandi hari n’ahandi hagaragara ruswa nko muri za Banki aho abantu baha ruswa abantu ngo barebe uko umushinga wabo wazahabwa inguzanyo.
Abacamanza nabo si shyashya kuko bagaragaye mo ruswa.
Transparency International Rwanda isaba ko hakongerwa uburyo bwo kugenzura imikorere y’ibigo biba byagaragayemo ruswa, igasaba ko ahantu nk’aho hacungiwa hafi.
Ngo hari ubwo hashyirwaho ingamba ariko ntihakurikiranwe ko zikurikizwa neza.