I Dar es Salaam muri Tanzania haherutse gutangwa impamyabumenyi zahawe abanyeshuri 10 barimo babiri baturutse mu Rwanda bari bamaze igihe biga gutwara ubwato butwara imizigo iremereye. Abo banyeshuri baturutse mu bihugu bigize Umuhora wo hagati bita Central corridor.
Aba banyeshuri bavuga ko bamenye neza uko gutwara ubwato nka buriya bikorwa, ibyago bibibamo n’uburyo babyitwaramo.
Bemeza ko n’ubwo bo hari ubumenyi bakuye mu masomo bamaze iminsi bahabwa, ariko ari ngombwa ko n’abandi bo mu rungano rwabo basize mu bihugu baturutsemo nabo bahugurwa.
Impamvu ngo ni uko hakiri icyuho mu bantu batwara ubwato nka buriya bukenera imbaraga.
Abimana Fidel usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo yavuze ko muri gahunda za Guverinoma y’u Rwanda harimo ko igomba gukomeza gushyiraho ibikorwa remezo kugira ngo bifashe mu bwikorezo bw’ingeri zose.
Nyuma y’uko bariya banyeshuri bahuguwe kuri buriya bumenyi, hari gahunda y’uko bidatinze buri gihugu mu bihugu bitanu bigize Umuhora wo hagati( central corridor) kizoherexa abanyeshuri batatu bagahugurwa muri kariya kazi.
Umuhora wo hagati ugizwe n’ibihugu bitanu ari byo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Mu bihe bisanzwe ariya masomo amara imyaka itatu ariko kubera ibibazo birimo na COVID-19 kuri iyi nshuro yarangijwe nyuma y’imyaka itanu.
Gutinda kurangiza amasomo byatewe n’uko abanyeshuri babuze aho gukorera ibyo kwimenyereza umwuga, ibyo bita stage cyangwa internship.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo CCTTFA cy’ibihugu bikoresha uyu muhora ku cyambu cya Dar es salaam, Me Flory Okandju avuga ko kuba abanyeshuri batarabonye aho bimenyereza heza kandi mu gihe nyacyo byatumye badindira mu masomo bituma amara imyaka itanu kandi yari asanzwe amara imyaka itatu.