Yatandukaniye N’Umwana We Muri Libya, Bongera Guhurira Mu Rwanda

Inkuru ya Tahani (izina rye ryahinduwe ku bw’umutekano), ni imwe mu zigaragaza ubuzima bushaririye abashakisha ubuhungiro bari baraheze muri Libya nyuma bakaza kwakira mu Rwanda, baciyemo.

Ubwo u Rwanda rwari rumaze kwemera kwakira abashaka ubuhungiro baheze mu bigo bafungirwagamo muri Libya – mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye – uwo mugore byabaye ngombwa ko asiga umwana we w’imyaka 17.

Icyo gihe Tahani w’imyaka 36 yuriye indege imujyana mu Rwanda afite ubwoba n’ingingimira. Umwana we w’imyaka 19 yari asigaye muri Libya, ndetse ntabwo yari azi aho aherereye.

Ku rugendo, ngo yagendaga akoma agatima ku ifoto y’umukobwa we rukumbi yari asize.

- Advertisement -

Yabwiye urubuga rwa UNHCR ko yarebaga ifoto agatekereza ati ‘Mana kuki ari njye wabanje kugenda?” Ngo yanibwiraga ko iyo biba gupfa, nibura na we aba yaragumye muri Libya.

Uyu mugore ukomoka muri Sudan n’abahungu be babiri bari mu itsinda ry’abantu 66 b’impunzi barimo abana 22, babimburiye abandi kugera mu Rwanda, bavanywe muri Libya.

Nubwo yari afite ubwoba, Tahani yongeye kugira icyizere indege iguye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Muri ibyo bihe byo kwiheba, ntibyatinze kuko ku wa 30 Ukuboza 2020, indege yarimo umukobwa wa Tahani n’abandi bose hamwe 129 barimo impunzi n’abasaba ubuhungiro, yageze mu Rwanda ivuye muri Libya.

Uwo mukobwa yavuze ko muri Libya yahuye n’ibibazo byinshi, cyane ko yasabwaga kwirwanaho kandi yarasigaye wenyine.

Yakomeje ati “Mu Rwanda maze gutuza, numva ntekanye. Nta mitwaro numva nkikoreye. Ubu ibibazo byose nabisize inyuma.”

Kimwe n’abandi, yagiye muri Libya mu buryo bwo gushakisha inzira yamugeza mu Burayi. Yarabuze, bisanga mu gihugu kirimo intambara ku buryo birangira bakorerwa ibya mfura mbi, bagafatwa ku ngufu, bagacuruzwa nk’abacakara n’ibindi.

Tahani yagize ati: “Iteka yo natekerezaga umukobwa wanjye, ntabwo nasinziraga kuko nabaga mfite ubwoba ko hari ikintu kibi gishobora kumubaho.”

Ziriya mpunzi n’abashaka ubuhungiro bamaze kunyuzwa mu Rwanda bagacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora, bagera kuri 515.

Kugeza ubu abagera kuri 260 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version