Abatuye Kigali Bafite Ibibazo Ku Butaka Bahawe Uburyo Bwo Kubikurikirana

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyiriyeho abawutuye uburyo bwo kubwegera bagasobanuza ibibazo bishingiye kuri serivisi z’ubutaka, z’imiturire, abatswe indonke n’ibindi.

Kuri Twitter, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bizakorwa mu rwego rwo kurushaho kuvugurira imitangire ya serivisi z’ubutaka mu Mujyi wa Kigali.

Ikindi kandi ngo ni uko hagiye gutangira ubukangurakambaga bwo kwakira ibibazo by’abaturage barenganyijwe, abafite ibindi bibazo bitarakemuka, abatswe indonke n’abandi bafite ibyo basobanuza ku mitangire ya serivisi z’ubutaka mu Mujyi wa Kigali.

Uko ingengabihe iteye:

- Kwmamaza -

Iyi gahunda izajya iba buri wa Gatatu guhera saa tatu za mu gitondo(09h00 am) kugeza saa sita z’amanywa (12h00), ikazamara amezi atatu(3).

Abaturage bazajya bakirwa n’Abayobozi b’Amashami (Directors of Stop Centers) ku Turere no Ku Mujyi wa Kigali.

Iby’ingenzi bikubiye mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali…

Tariki 05, Nzeri, 2020 nibwo hamuritswe igishushanyo mbonera kivuguruye cy’Umujyi wa Kigali.

Ni igishushanyo mbonera kizashingirwaho mu  iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage mu myaka 30 iri imbere.

Abagisobanuye bavuga ko kizafasha abafite amikoro macye bakundaga kwimukira abifite kubana nk’abaturanyi muri uyu mujyi.

Ubwo igishushyanyo mbonera cyamurikwaga muri Nzeri, 2020

Biteganyijwe ko muri 2050 Umujyi wa Kigali uzaba utuwe n’abaturage miliyoni hafi enye.

Muri 1907 aho Kigali yatangiriye ahitwa Cyahafi yari ituwe n’abantu 10.

Umujyi uraguka kugeza mu 1962 ubwo wagirwaga umurwa mukuru w’u Rwanda.

Kuri ubu Kigali ituwe n’abaturage miliyoni imwe n’ibihumbi 600.

Ikigo cyo muri Singapore kitwa Surbana Jurong Group nicyo cyatsindiye isoko ryo kuvugurura umujyi  wa Kigali.

Ubwo kiriya gishushanyo mbonera cyamurikwaga muri Nzeri, 2020 Madamu Solange Muhirwa uhshinzwe imiturire n’igenamigambi muri Kigali yavuze ko mu kugena uko izubakwa habayeho no kubaza abaturage uko babyumva.

Ijambo ry’umuturage ryahawe agaciro gakomeye mu kugena isura ya Kigali mu myaka 30 iri imbere.

Muri iki gishushanyo mbonera umuturage utuye mu kajagari azatanga ubutaka bwe abuhe umushoramari maze abwubakemo umuturirwa, hanyuma muri wa muturirwa nyir’ubutaka ahabwemo igice cy’inzu gifite agaciro kangana n’ubutaka bwe.

Ku rubuga rw’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru handitse ko Umujyi wa Kigali wigeze gutangaza ko 58% by’abawutuye binjiza amafaranga atageze ku bihumbi 100 ku kwezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version