Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10, Gicurasi, 2021, i Bangui muri Centrafrique hafatiwe Umufaransa witwa Quignolot Rémy Juan akurikiranyweho gutoza abarwanyi ba François Bozizé umaze iminsi yarazengereje ubutegetsi bw’i Banqui.
Uyu mugabo bivugwa ko ari umwe muri ba maneko b’u Bufaransa, kandi ngo muri 2013 nabwo yagize uruhare mu guhirika Bozizé.
Ubwo Polisi ya Centrafrique yamufatiraga aho yamusanze, yamusatse imusangana ibikoresho byinshi bya gisirikare.
Ibyo bamusanganye:
-Bamusanganye imbunde zirasa amasasu menshi kandi mu gihe gito,
– Ibyo amasasu abikwamo,
– imyenda ya gisirikare idapfumurwa n’amazi,
– Ibyuma bifasha amaso kureba kure( jumelles, binoculars),
-Imbunda za ba mudahusha( snipers),
-Inkweto ndende zifasha mu kugenda hantu hari amahwa kandi hanyerera,
-Amatoroshi,
– Ibikoresho abasirikare cyangwa ba mukerarugendo bitwaza kugira ngo baze kubishinga bikoze inzu yo kuraramo,
-Imbunda nto( pistolets),
-Amapingu,
-Mudasobwa n’ibindi.
Mu byangombwa bamusanganye harimo visa yahawe na Repubulika ya Mali tariki 11, Ugushyingo, 2020.
Muri byo [ibyangombwa] hari icyanditseho ko tariki 07, Ukwakira, 2020 aribwo yageze muri Repubulika ya Centrafrique ahava tariki 22, Ukwakira, 2020.
Kuva icyo gihe ntawamenye uko yahagarutse kugeza ubwo ahafatiwe mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kabiri tariki 11, Gicurasi, 2021.
Mu byangombwa bye kandi harimo ko yavutse tariki 17, Mutarama, 1966, ariko akaba afite inkomoko i Tunis muri Tunisia.
Irebere ibyo bamusanganye: