Yishe Abagize Umuryango We Bose Nawe Ariyahura

shot from a handgun with fire and smoke

Michael Haight yishe abana be batanu, umugore we na nyirabukwe abarashe na we arirasa. Byabereye muri Amerika ahitwa Utah mu Mujyi witwa Enoch City.

Abaturanyi b’uyu muryango nibo batabaje Polisi ije isanga iryo shyano ryaraguye!

Imirambo ya ba nyakwigendera yari ifite ibikomere by’amasasu.

Abana be yishe bari bafite hagati y’imyaka ine n’imyaka 17 y’amavuko.

- Advertisement -

Umugore wa Michael Haight yari afite imyaka 40 naho nyirabukwe afite imyaka 78.

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ubwicanyi bukoresheje imbunda buri ku rwego rukomeye kubera ko ku mwaka hicwa abantu bagera cyangwa barenga 46,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version