Dr.François Xavier Kalinda Wahoze Muri EALA Yagizwe Senateri

Dr. François Xavier Kalinda yaje gusimbura Dr. Augustin Iyamuremye uherutse kuva muri Sena kubera impamvu z’uburwayi.

Kalinda asanzwe ari umunyamategeko akaba yarigeze kujya mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EALA.

Hari hagati y’umwaka wa 2012 n’umwaka wa 2017.

Muri iki gihe Sena y’u Rwanda yayoborwaga by’agateganyo na Madamu Esperance Nyirasafari.

- Advertisement -

Ni nyuma y’uko Dr. Iyamuremye wayiyoboraga yeguye.

Ku byarekeye ushobora kuzatorerwa kuyobora Sena, hari bamwe baha amahirwe  Hon Juvénal Nkusi.

Babishingira ku ngingo y’uko asanzwe ari ikigugu muri Politiki y’u  Rwanda kandi akaba mu ishaka PSD ari naryo akenshi ryatowemo Perezida wa Sena y’u Rwanda.

Dr François Xavier yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Yize amategeko y’ubucuzi ndetse aza kuyabonamo impamyabushobozi y’ikirenga, PHD, yakuye muri Canada, muri Kaminuza ya Ottawa.

Icyiciro cya mbere n’icya kabiri muri aya masomo yabyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Mu 2015, Dr  Kalinda yatorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, asimbuye Depite Céléstin Kabahizi weguye

Hon Nyirasafari Agiye Kuyobora Sena Y’u Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version