Rwanda: Ubworozi Bw’Amafi Bwashyizwe Mu Bwishingizi

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasanze ari ngombwa ko ubworozi bw’amafi bushyirwa mu bwishingizi kugira ngo bwongerwemo ishoramari bityo ibiyaga by’u Rwanda bibyazwe ‘umusaruro ukwiye.’

Aborozi b’amafi mu Rwanda  bahangayikishwaga n’uko amafi atishingirwaga kandi ubworozi bwayo butanga umusaruro.

Ishoramari ryari risanzwe mu Rwanda ryakoraga no mu rwego rwo gushaka icyororo binyuze ku magi y’amafi kugeza ku mafi makuru yo kororwa cyangwa gusarurwa akajyanywa ku isoko.

Imibare ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko mu mwaka wa 2021/2022 umusaruro w’amafi ungana na toni miliyoni 43.560.

- Advertisement -

Iyo Leta iza kuba yarashyizemo nkunganire  hakiri kare, birashoboka ko uwo musaruro uba ari mwinshi kurushaho.

Ni ubworozi muri rusange buhura n’ibibazo byinshi, bityo bigakumira abashoramari.

Nyuma yo kubikorera inyigo, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasanze gushyiraho ubwishingizi muri ubu buhinzi ntacyo byabangamira igenamigambi ahubwo bwazafasha u Rwanda kongera umusaruro w’amafi.

Amafi ari mu matungo atanga intungamubiri nyinshi kandi inyama zayo ntiziteza ibibazo by’ubuzima umuntu uzikunda.

Niyo mpamvu guhera muri Mutarama, 2023, amafi nayo yemerewe gushyirwa mu bwishingizi.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro, Octave Nshimiyimana yabwiye RBA ko kongera umubare w’ibihingwa n’amatungo byishingirwa harimo n’amafi bizongera abashoramari mu buhinzi n’ubworozi.

Kugeza ubu ibigo bitanu nibyo bisanzwe bitanga service z’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.

Muri byo niho Leta inyuza ‘nkunganire’ igenerwa abaturage kugira ngo bizorohe igihe bizaba ngombwa ko umuhinzi cyangwa umworozi agobokwa.

Muri Mata, 2019 nibwo mu Rwanda hatangijwe gahunda ya ‘Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi’.

Abantu 513, 000 nibo Leta imaze guha ‘nkunganire’ ya Miliyari Frw1.7 naho Miliyari Frw 4.246 zatanzwe muri gahunda yo kugoboka abahuye n’ibibazo byaturutse ku mwuga w’ubuhinzi cyangwa uw’ubworozi.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi isaba ibigo bitanga ubwishingizi kujya bigeza amafaranga ku bayagenewe ku gihe ntibibasiragize.

Umusaruro w’amafi wo  wavuye kuri toni 28.705 zo mu 2017 ugera kuri toni 36.047 mu 2021, bihwanye n’ubwiyongere bwa 26%.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente niwe uherutse kubitangariza abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ubwo yabagezagaho Politiki ya Leta y’u Rwanda mu kuzahura ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Hari muri Mata, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version