Yiyahuye Amaze Gusezerana N’Umugore We

I Mwanza muri Tanzania hari inkuru y’umugabo basanze yiyahuye avuye gusezerana n’umugore we. Yiyahuye mu gihe abantu bari baje mu bukwe bwe bateguraga kujya aho abatumirwa bari bwiyakirire, icyo bita weeding reception.

Polisi ya Tanzania ivuga ko biriya bintu byabaye taliki 17, Ukuboza, 2022 ariko birinda guhita babitangaza.

Itangazo yageneye itangazamakuru rivuga ko uwapfuye yitwa Swakidu Abbas akaba yari afite imyaka 50 y’amavuko.

Yari amaze gusezerana na Elieth Rwegashora w’imyaka 40 y’amavuko.

- Advertisement -

Bari basanzwe baturanye mu gace ka Zenze, muri Kiseke, Ilemera muri Mwanza ya Tanzania.

Abapolisi bo mu gace byabereyemo bavuga ko uriya mugabo yiyahuye asohotse mu musigiti gusezerana n’umugore we.

Ubwo abari babutashye bari bakomezanyije n’umugeni kugira ngo bagere ahari bubere reception, umugabo yarabacerembye abandi bagira ngo hari ikindi agiye gutunganya mbere y’uko aza mu birori byo kwakira abatumirwa, n’aho agiye kwiyahura.

Umuyobozi wa Polisi muri kariya gace witwa Wilbroad Mutafungwa avuga ko igikuba cyacitse mu bantu bituma n’ibirori byose bihagarara.

Mbere y’uko yiyahura, Abbas yasize yanditse ibaruwa yabonywe na Polisi ariko yirinda gutangaza ibiyikubiyemo.

Umurambo wajyanywe mu bitaro bya  Sekou Touré ngo hasuzumwe impamvu nyayo y’uru rupfu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version