Umusore witwa Pascal Niyigena w’imyaka 22 y’amavuko aherutse gufatanwa amashashi 16,400 yari yinjije mu Rwanda. Ni Amashashi atabora kandi ntiyemewe mu Rwanda.
Uwafashwe yari ari kumwe n’abantu babiri bayavanye muri Uganda baca mu nzira za panya.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Bungwe, Akagari ka Bungwe mu Murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera afite amasashe 16,400 mu gihe andi mashashi angana na 40,200 yafatiwe mu Mudugudu wa Kanyenzugi mu Kagari ka Nyirataba ko Murenge wa Kivuye.
Uwari uyafite yari amaze kuyata, aranduruka.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru witwa Superintendent of Police) SP Alexis Ndayisenga yavuze ko Niyigena yafashwe biturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturage.
Ati: “Twahawe amakuru n’abaturage bo mu Mudugudu wa Bungwe ko hari umuntu wari utwaye mu gikapu amashashi atemewe. Abapolisi bihutiye kuhagera barebye mu gikapu yari afite basanga harimo amapaki 82 y’amashashi ahita afatwa.”
Uwafashwe yavuze ko ariya mashashi yari yayatumwe n’umucuruzi witwa Gilbert .
SP Ndayisenga avuga ko kuri uwo munsi kandi abapolisi bari bari ku kazi ko gucunga umutekano mu Kagari ka Nyirataba ko mu Murenge wa Kivuye bafashe amapaki 201 y’amasashe nyuma y’uko uwari uyikoreye utarabasha kumenyekana abikanze akayakubita hasi akiruka.
Abaturage bashimirwa uruhare bagira mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe.
Uwafashwe yashyikirijwe RIB ngo akorerwe idosiye nyuma y’iperereza kubyo aregwa.
Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.