Yiyambitse Imyenda Ya Gisirikare Yinjira Mu Kigo Ahaturikiriza Igisasu

Umugabo yiyambitse imyenda ya gisirikare y’ingabo za Somalia yinjirana n’abandi basirikare mu kigo kugira ngo abone uko ahaturikiriza igisasu.

Uwo mwiyahuzi yamaze kugera mu kigo aho yari ari kumwe n’abasirikare bari baje kwiyereka abayobozi babo ngo babahe amabwiriza ahita yiturikirizaho igisasu.

Kugeza ubu umuntu umusirikare umwe niwe wahasize ubuzima, abandi batandatu barakomereka cyane.

Captain Aden Omar wo mu ngabo za Somalia yabwiye Reuters ko uwo muntu wabikoze yari yaje yambaye imyenda isa neza neza n’iy’ingabo za Somalia k’uburyo byari bigoye kumenya ko ari undi muntu ufite imigambi mibi.

- Advertisement -

Uwahasize ubuzima umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Madina biri mu Murwa mukuru, Mogadishu.

Kugeza ubu nta mutwe urigamba iki gitero ariko birakekwa ko byakozwe na Al Shaabab.

Uyu mutwe kandi uherutse no kugaba igitero kuri imwe muri Hoteli zisurwa n’abanyacyubahiro.

Ni igitero aba barwanyi bateguranye ubuhanga kuko bajyanye ibiturika mu majerekani, abashinzwe umutekano na cameras zabo ntibashobora gukenga ko muri ayo majerekani haba harimo kabutindi.

Mu rwego rwo kujijisha abashinzwe umutekano baba bari maso, abarwanyi ba Al Shaabab bakoresheje amajerekani azirikishije imikoba, abayabonye bagira ngo ni ibindi batwayemo.

Ni amayeri yaje gutanga umusaruro kubera ko bariya barwanyi baje kugera ku ntego yabo, binjira muri Hoteli bahaturikiriza igisasu.

Ibi  bisasu bitezwe mu buryo busa n’ubufifitse nibyo bakoresheje no mu mwaka wa 2010 ubwo abarwanyi ba  Al Shaabab bagabaga igitero i Kampala muri Uganda.

Ni ibisasu abashinzwe umutekano bita IEDS( Improvised Explosive Devices).

Ni nabyo bakoresheje mu bitero bagabye muri Uganda mu mwaka  wa 2021.

Polisi y’u Rwanda nayo hari abo yigeze gufata bakoze ibisasu byo muri buriya bwoko ngo babiturikirize muri Kigali City Tower.

Akenshi biriya bisasu biba ari uruvange rw’ibintu bityaye, birimo intsinga zikoranaho bigatera amashanyarazi nayo akivanga n’umwuka wa oxygène uba uri kumwe n’undi bita hydrogen peroxide, ifumbire na lisansi.

Iyo bituritse bizamura kabutindi y’umwotsi n’umuriro n’ingufu zihambaye zikwirakwiza bya byuma bikebana nk’inzembe, imisumari… byose bikaboneza mu nyama z’abantu biturikirijwe iruhande.

Iyo hatagize uhita ahagwa ako kanya, yicwa n’ibikomere mu masaha akurikiraho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version